Umugore yahaye umugabo we bakundana miriyoni 17 ku munsi w’amavuko –AMAFOTO

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 31 March 2018 Yasuwe: 2544

Queen Shinah umugore w’umushabitsikazi muri Uganda yatunguye umugabo we King Kc ku munsi mukuru w’amavuko ye amukoreshereza ibirori bihagaze miriyoni 17 z’amashiringi angana n’amanyarwanda miriyoni 3.

Ibi byabaye kuri uyu wa 24 Werurwe 2018 .Nyuma yuko uyu mugore yaramaze igihe kinini ari gukora ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu cya Australia gusa magingo aya yagarutse i Kampala muri Uganda gusura umugabo we bari bamaze igihe batabonana.

Kubera ko King Kc adakunda gusohoka mu ijoro umugore we Queen yasabye inshuti n’umuryango we kugirango bamufashe gutungura umugabo we niko guhamagara uyu mugabo wagize isabukuru y’amavuko bamubwira ko umugore we bamubonye yinjira muri hoteli nundi mugabo bagiye gusambana umugabo abyuka atarwambaye .

Umugabo yabyutse vuba na bwangu agiye kureba umugabo umusambanyiriza umugore ,ubwo yarakinjira mu marembo yiyo hotel yakirijwe amajwi y’abantu batandukanye bamuririmbira indirimbo zimwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umugore we ahita aza batakana umutsima .

Ibirori byakomereje mu kabyiniro kitwa Nexus Lounge Najeera aho bagiye kwiyakira ndetse no kubyina bishimira umunsi mukuru w’ isabukuru yuyu mugabo warumaze iminsi adaca iryera umugore we aho iki gitaramo cyatwaye angina na miriyoni 17 z’amashiringi ya Uganda angana na miriyoni 3 z’amanyarwanda.

Mu ijambo uyu mugabo yatangaje ko atunguwe cyane n’uburyo bamubeshye ndetse yongera ho yavuze mu rugo umutima wamuvuyemo atekereza ikintu araza gukorera uwo mugabo warugiye kumusambanyiriza umugore mu gihe ibyari umujinya byahindutse ibyishimo.
REBA AMAFOTO:





Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto igaragaza ibibero bya ShaddyBoo yashyize hanze yavugishije abatari...

Umwe mu bagore bamaze kumenyekana mu Rwanda no mu karere kubera gukoresha...
18 January 2019 Yasuwe: 3577 0

Nyuma y’ibyo abategura Miss Rwanda batangaje abakunzi ba Mwiseneza Josiane...

Mu gihe irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ririmbanyije abantu benshi...
18 January 2019 Yasuwe: 3809 0

Zari yambuwe akazi yari yarahawe na Leta gahabwa umukobwa wahesheje ishema...

Mu gihe hari hamaze igihe hahwihwiswa ko Zari Hassan wari warahawe...
18 January 2019 Yasuwe: 1991 0

Iyi niyo mpamvu King James avuga ngo yatumye akoresha umukobwa ufite...

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2019, King James...
18 January 2019 Yasuwe: 1235 0

Ifoto Oda Paccy yashyize hanze yo mu myaka 10 ishize yatunguye benshi ituma...

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina rya Oda Paccy yibasiwe...
17 January 2019 Yasuwe: 6087 0

Ifoto Super Sexy yashyize hanze akavuga ko mu myaka 10 yasaga na Mwiseneza...

Umunyarwandakazi ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane wamenyekanye ku izina...
17 January 2019 Yasuwe: 7402 2