skol
fortebet

Umugore yarumye umukobwa urutoki arukuraho amuziza kumutwara umugabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Khadijat Abdulsalam yarwanye na Barakat Olanrewaju amuca urutoki amushinja kumutwara umugabo bagasambana mu ibanga.

Sponsored Ad

Khadijat Abdulsalam, umugore w’imyaka 46 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo kurwana na mugenzi we aramukomeretsa bikomeye anamuca urutoki. Ngo impamvu nyamukuru yateye Khadijat kurwana na Barakat Olanrewaju, umukobwa utarashaka kugeza ubwo umuciye rumwe mu ntoki ze, ngo ni uko yamucaga inyuma. Ibi byabereye ahitwa Ire Akari muri Isolo, mu mujyi wa Lagos, mu gihugu cya Nigeria.

Umugore yarumye umukobwa urutoki arukuraho amuziza kumutwara umugabo.

Uyu mugore wakoze iri bara yashyikirijwe polisi ya Ire Akari ahita atabwa muri yombi aho n’urutoki yaciye mugenzi we barujyanyeyo mu rwego rwo kwerekana ko yahohoteye mugenzi we Barakat Olanrewaju.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa