Ku rubuga rwa Twitter, umugore utamenyekanye amazina ye ya nyayo ariko ukoresha konti ya @mariiamariiee, yakuruye impaka ubwo yavugaga ko abagabo badakwiriye kwitwa imbwa kuko ari nziza kubarusha.
Uyu wumvikanishaga ko gutuka abagabo ko ari imbwa ahubwo kwaba ari ukubaha icyubahiro, yagize ati ” Dukeneye kureka kuvuga ko abagabo ari imbwa. Icyo ni igitutsi ku mbwa. Imbwa zirabaruta.”
Uyu mugore ariko ntiyavuze uburyo imbwa ziruta abagabo n’icyo zibarusha ku ngingo runaka zinyuranye wenda nko gukunda, kwita ku nshingano, ubudahemuka, akamazi n’ibindi.
Iyi mvugo y’uyu mugore yakuruye impaka, bamwe bamubaza uburyo imbwa iruta umugabo.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter