skol
fortebet

Umuhanzi Akothee yatangaje ko yirukanywe mu rugo na se kubera kwiyambika ubusa

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Esther Akoth ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka Akothee wavukiye mu igihugu cya Kenya akaba yaratwaye igikombe cy’ umuhanzikazi mwiza wa afurika mu mwaka wa 2016 igihembo yahawe n’ itsinda ritegura amarushanwa ya AFRIMA Award yavuze uburyo umubyeyi we yamwirukanye murugo kubera imyambarire idahwitse kugiti cye ahamya ko ariwe watumye ahura n’ ibigeragezo byose yaciyemo akimara kwirukanywa . Mu ikiganiro Umuhanzikazi Akothee yagiranye na Tuku dukesha iyi nkuru akaba yavuze ko yashatse (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Esther Akoth ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka Akothee wavukiye mu igihugu cya Kenya akaba yaratwaye igikombe cy’ umuhanzikazi mwiza wa afurika mu mwaka wa 2016 igihembo yahawe n’ itsinda ritegura amarushanwa ya AFRIMA Award yavuze uburyo umubyeyi we yamwirukanye murugo kubera imyambarire idahwitse kugiti cye ahamya ko ariwe watumye ahura n’ ibigeragezo byose yaciyemo akimara kwirukanywa .

Mu ikiganiro Umuhanzikazi Akothee yagiranye na Tuku dukesha iyi nkuru akaba yavuze ko yashatse umugabo afite imyaka 14 y’ amavuko nyuma yo guhagarika ishuri kubera amikoro macye yigiriye inama yo gusubira kwiga ku myaka 24 y’ amavuko mu rwego rwo kurangiza amashuri ye yisumbuye . Akothee akaba yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2004 nubwo yari yaramaze kwibaruka umwana w’ imfura aho yaje kwahukana kubera umugabo we batumvikanaga murugo wahoraga amuhoza ku inyeke igihe cyose .

Amwe mu amafaranga yaramaze gukorera muri muzika yahise ayafata igitaraganya yayajyanye kwishyura ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara ibinyabiziga , nyuma amaze kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiza akaba yarahise abona akazi mu kigo cyo gutwara abantu n’ ibintu I Mombasa
Mu gihe yaramaze kubona akazi yaje guhura n’ umugabo ufite inkomoko muri swede (Sweden) aho yamusabye ko yazamusura iwabo muri suwede nibyaje kumuhira kuko nuyu mugabo yaje kumufata nabi cyane ubwo yamukubitaga atwite inda y’ amezi 9 nyuma akaza guhita asubira iwabo ku ivuko muri Kenya .

Nyuma yo kugaruka muri Kenya amafaranga yaje amafaranga yari yitwaje yahise ayakoresha mubijyanye no kwihangira akazi . Akothee yaje kongera guhuza urugwiro nundi mugabo wamukunze cyane akaza kumuha impano zirimo imodoka ya Prado ku isabukuru y’ amavuko ye ndetse no kumwubakira inzu ihenze kubw’ amahirwe macye byaje kurangira nawe amutaye .

Asoza ikiganiro yagiranye na Tuko akaba yaravuze impamvu nyamukuru yatumye Papa we amwirukana ko ubusanzwe yakuze ari umwana ukunda kuririmba ndetse ukunda ibijyanye no kwamamaza imideri akumva yakwisanisha n’ abahanzi b’ ibirangirere yabonaga kuri televiziyo barimo Jennifer Lopez , Britney sparks ko aribo bamuteraga kumva yakwambara nkabo bigatuma umubyeyi we amwirukana murugo kubera ikibazo cy’ imyambarire .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa