skol
fortebet

Umuhanzi Ali Kiba yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ali KIba ndetse n’umukunzi we Aminah Rikesh basezeranye imbere y’Imana ,umuhango wabereye mu mujyi wa Mombasa kuri uyu wa Kane Taliki ya 19 Mata 2018.

Sponsored Ad


Ali Saleh Kiba ubusanzwe uzwi nka Ali Kiba yasezeranye n’umukobwa witwa Aminah Rikesh ukomoka mu gihugu cya Kenya mu gace kitwa Kongowea mu mujyi wa Mombasa ,umuhango wabereye mu musigiti witwa Masjid Ummu-Kulthum mu gace ka kizingo.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, hakurikiyeho ibirori byo kwishimana n’inshuti ndetse n’imiryango yombi. Abo mu muryango wa Ali Kiba baraye bageze muri Kenya i Mombasa aho ubukwe bwabereye.

Bamwe mu bashyitsi b’Imena barimo akaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania ndetse n’umuhungu we Ridhiwani Jakaya Kikwete usanzwe ari umudepite ku munota wa nyuma batangaje ko batazitabira ubukwe kuko Uyu mudepite yavuze ko yahawe inshingano z’akazi mu Mujyi wa Dodoma mu gihe Kikwete yagiye muri Amerika mu bikorwa by’ubucuruzi .

Nyuma yo gusezeranira muri Kenya biteganyijwe ko Ali Kiba n’umukunzi we bakomereza muri Tanzania aho imihango y’ubukwe nyir’izina izabera mu mujyi wa Dar es Salaam ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2018 bikaba biteganyijwe ko inshuti ye ya hafi Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzaniya azabwitabira.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa