startimes

Umuhanzi Byumvuhore yababaje bikomeye abafana ba Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 September 2019 Yasuwe: 7882

Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste waraye ataramiye abanyarwanda mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Padiri Ndagijimana Fraipont, ntiyumvikanye n’abakunzi ba Rayon Sports yanze kuririmbira indirimbo yitwa “Bakunda Rayon” yayihimbiye.



Aba bafana bari benshi muri iki gitaramo,ntibishimiye iki cyemezo cy’uyu muhanzi wakunzwe na benshi mu Rwanda,bahitamo kwiririmbira iyi ndirimbo.

Byumvuhore yavuze ko impamvu ataririmba iyi ndirimbo ari uko atayitoje ndetse ngo mu rwego rwo kwibuka uyu mu padiri hateganyijwe umukino wa Rayon SPorts na Mukura VS, bityo ko ataririmba indirimbira Rayon Sports ngo areke Mukura VS bari bukine, cyane ko nta ndirimbo yayo afite.

Padiri Ndagijimana Fraipont wari kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 iyo aza kuba akiriho,yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’urukundo bitandukanye birimo kuvuza abatagira kivurira ndetse yashinze ikigo gifasha abana b’impfubyi cya HVP Gatagara.

Iki gitaramo cya Byumvuhore cyabereye muri Camp Kigali, cyahuruje abantu benshi barimo abaminisitiri,abayobozi batandukanye muri guverinoma,abakuru b’amadini ndetse n’abakunzi b’akadasohoka ba Byumvuhore bari benshi cyane.

Byumvuhore yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo "Umbabarire Mawe" "Nyiratunga", "Urwiririza", "Usize Nkuru ki?","Sarigoma", "Bibananiza Iki" n’izindi zatumye abantu bishima by’ikirenga.

Amafoto: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzikazi Esther Akoth yahishuye ukuri gusharira abagore benshi...

Umuhanzikazi Esther Akoth uzwi cyane ku izina rya Akothee akiyita kandi...
5 July 2020 Yasuwe: 1595 0

Ikimero cy’umunyarwandakazi Supersexy cyatumye yigarurira imitima y’igitsina...

Supersexy Nana, ni umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga...
5 July 2020 Yasuwe: 4433 0

Diamond yahishuye umwe mu babyeyi be ukomoko muri Uganda

Diamond Platnumz benshi bari bazi ko ari Umutanzaniya nyawe, yabiteye...
5 July 2020 Yasuwe: 1511 0

Umuhanzikazi nyarwanda Sunny akomeje guca agahigo ko kwerekana ubwambure...

Ingabire Sunny Dorcas, umuhanzikazi nyarwanda akaba n’umunyamideli ukoresha...
4 July 2020 Yasuwe: 5674 2

Tanzania yabaye kimwe mu bihugu byinjiza amafaranga mu rugero rwo...

Tanzania kuri ubu ni kimwe mu bihugu byinjiza amafaranga mu rugero rwo...
4 July 2020 Yasuwe: 1471 0

Will Smith yahakanye ibyavuzwe ko yemereye umugore we gusambana...

Umukinnyi wa Filimi w’icyamamare muri Amerika witwa Will Smith yahakanye...
4 July 2020 Yasuwe: 1641 0