skol
fortebet

Umuhanzi Davido yamaze kugera mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 03, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido ukomoka muri Nigeria yageze i Kigali yitabiriye igitaramo kizabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Werurwe 2018.
Davido akaba yageze ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Gatanu taliki ya 2 Werurwe aho aje gukora igitaramo kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’ amaze iminsi akorera hirya no hino ku Isi . Akigera mu Rwanda akaba yavuze (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido ukomoka muri Nigeria yageze i Kigali yitabiriye igitaramo kizabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Werurwe 2018.


Davido akaba yageze ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Gatanu taliki ya 2 Werurwe aho aje gukora igitaramo kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’ amaze iminsi akorera hirya no hino ku Isi .

Akigera mu Rwanda akaba yavuze ko“ubu meze neza kandi ubu aje gukorera igitaramo yise 30 Billion Tour bwa mbere muri Afurika , bwa mbere muri Kigali .

Yagize ati “Meze neza, 30 Billion Tour bwa mbere muri Afurika, bwa mbere muri Kigali. Abantu banjye i Kigali, umuhungu wanyu yahigereye, ejo turahatwika, ni umuriro gusa gusa."


Iki gitaramo Davido yitabiriye cyateguwe bigizwemo uruhare rukomeye na kampani isanzwe imufasha mu muziki ndetse na kompanyi iyobowe na Kanobana Judo wazanye Stromae i Kigali umwaka ushize .

Bikaba biteganyijwe ko Davido narangiza igitaramo azatemberezwa umujyi wa Kigali akerekwa uduce nyaburanga ,nyuma azahita yerekeza Brazzaville muri Congo, Douala muri Cameroun, Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal agikora “30 Billion Africa Tour 2018”

Umuhanzi Davido yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo FIA , Fall , Skelewu , Gobe Ndetse n’ izindi , ndetse iyi akaba ari inshuro ye ya kabiri ageze mu Rwanda aho yahaherukaga mu gitaramo cyo kwibohora .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa