skol
fortebet

Umuhanzi Don Moen utegerejwe mu Rwanda yasabye abanyarwanda kuzaza kwifatanya nawe

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Don Moen ukunzwe mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza yasabye abanyarwanda bose kuzaza kwifatanya nawe mu gitaramo kiswe Mtn Kigal Praise Fest giteganyijwe ku wa 10 Gashyantare 2019.

Sponsored Ad

Umuhanzi Donald James uzwi nka Don Moen mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza yatangaje ko muri gashyantare yiteguye kuzifatanya n’abanyarwanda mu gitaramo cyo kuramya o guhimbaza azafatanya n’umunyamuziki Israel Mbonyi m gitaramo cyateguwe na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN ifatanyije na RG Consults imenyerewe mu gutegura ibitaramo byagutse mu Rwanda.

Mu butumwa Don Moen yashyize hanze yasabye abanyarwanda ko batangira kugura kugura amatike hakiri kare kugirango batazabasha gucikanwa n’igitaramo cy’imboneka rimwe ndetse .Ndetse akomeza avuga ko azaba ari igitaramo cy’imbatura mugabo kizeza benshi imitima.

Ku bijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ntbiratangazwa gusa abategura iki gitaramo bafitanye ikiganiro n’abanyamakuru aho bazavuga uko ibiciro by kwinjira biteganyijwe ndetse naho igitaramo kizabera.

Don Moen ni umuhanzi kuri ubu ufite imyaka 68 y’amavuko ,wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo We Give You Glory’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good I Will Sing’, Our Father.”

Ibitekerezo

  • I will be there.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa