skol
fortebet

Umuhanzi Dr Jose Chameleon mu munyenga w’urukundo bundi bushya we n’umugore we banafitenye abana bane(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’amatiku atoroshye mu rugo rwa Joseph Mayanja, wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Dr. Jose Chameleone muri Uganda, yanatumye umugore we Daniella amujyana mu nkiko ashaka ko batandukana, uyu muhanzi aravuga ko ibyo bibazo byose byamaze gukemuka. Mu kiganiro uyu muhanzi aherutse kugirana na the new vision dukesha iyi nkuru, yagize ati”byantwaye umwanya munini kugira ngo ibibazo byari hagati yanjye n’umugore wanjye Daniella bikemuke ariko kugeza ubu nta kibazo tugifitanye.” Mu (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’amatiku atoroshye mu rugo rwa Joseph Mayanja, wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Dr. Jose Chameleone muri Uganda, yanatumye umugore we Daniella amujyana mu nkiko ashaka ko batandukana, uyu muhanzi aravuga ko ibyo bibazo byose byamaze gukemuka.

Mu kiganiro uyu muhanzi aherutse kugirana na the new vision dukesha iyi nkuru, yagize ati”byantwaye umwanya munini kugira ngo ibibazo byari hagati yanjye n’umugore wanjye Daniella bikemuke ariko kugeza ubu nta kibazo tugifitanye.”

Mu minsi yashize, nibwo uyu muhanzi w’icyamamare yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye aho uumugore we yari yamaze gushoka inkiko asaba ko batandukana kubera ibyo yamushinjaga birimo ubusinzi no kumuhohotera we n’abanababyaranye.

Umugore wa Dr Chameleone, Daniella banafitanye abana 4, yavugaga ko umugabo we ari mubi ku buryo aba ashaka kumugirira nabi n’abana mu rugo ku buryo nta bwisanzure babaga bafite.

Ni muri urwo rwego, Dr Chameleone w’imyaka 38 y’amavuko yagize ati”umugore wanjye Daniella yanshinjaga kutuzuza inshingano zo mu rugo uko mbigomba ariko ubu twarabikemuye turi kubana neza muri iyi minsi, ibibazo byose twari dufitanye twarabikemuye.

Dr Jose Chameleone n’umugore we Daniella bafitanye abana 4, abo umugore yavugaga ko se atabitaho nk’umugabo mu rugo. Umukuru muri bo afite imyaka 11 naho umuto akaba afite imyaka 3 gusa y’amavuko.

Ibitekerezo

  • Uru si urukundo ni amafaranga, yayoyoka narwo rukayoyoka.

    nibyiza ko yisibiyeho akunvikana nuryangowe ubugabo butisubira bunwara ububwa umugorewe ako azigaye kwirukira munkiko siwo muti yogombaga kujya mumuryogo ninshuti zikabafasha

    Kandi koko ngo aho yaciye ntihaca urwango na hano iwacu mu Rwanda hari abahabwa divorce ariko bikanga ugasanga baracyashimishanya nk’umugore n’umugabo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa