skol
fortebet

Senderi yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yahimbiye urwibutso rwa Gisozi

Yanditswe: Friday 14, Apr 2017

Sponsored Ad

Muri iki gihe Abanyarwanda bakomeje urugendo rw’iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi nabo ni bamwe mu bakunze kwifatanya n’Abanyarwanda bashyira hanze ibihangano bifasha abantu muri ibi bihe.
Umuhanzi Senderi mu kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 23 nyuma ya ‘Murambi komera turiho’ ubu yashyize ahagaragara ‘Gisozi rurembo rubitse amateka’ indirimbo yumvikanamo ubutumwa buvuga amateka ari mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi. (...)

Sponsored Ad

Muri iki gihe Abanyarwanda bakomeje urugendo rw’iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi nabo ni bamwe mu bakunze kwifatanya n’Abanyarwanda bashyira hanze ibihangano bifasha abantu muri ibi bihe.

Umuhanzi Senderi mu kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 23 nyuma ya ‘Murambi komera turiho’ ubu yashyize ahagaragara ‘Gisozi rurembo rubitse amateka’ indirimbo yumvikanamo ubutumwa buvuga amateka ari mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi.


Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi

Uyu muhanzi ufata uru rwibutso nk’ishuri Isi yose yigiramo ikaza no kurebamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikanashegesha u Rwanda avuga ko yayikoze mu rwego rwo kumvikanisha ko uru rwibutso ari umurage ukomeye w’amateka u Rwanda rwanyuzemo aho akangurira abanyarwanda kurusura kimwe n’ahandi mu turere n’intara hubatse inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bakiga aya mateka bityo bikabafasha no kwirinda icyasubiza u Rwanda muri aya mateka.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa