skol
fortebet

Umuhanzi Harmonize uherutse gutandukana na Diamond arashinjwa ubujura

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umunya-Kenya ukora akazi ko gutunganya amajwi akaba n’umuririmbyi witwa Magix Enga arashinza umuhanzi w’umunya Tanzania Harmonize kuba yaramwibye imirya akayikoresha mu ndirimbo ye ya mbere yakoreye muri konde boy worldwide.

Sponsored Ad

Iyo mirya umuhanzi Harmonize ashinjwa kuba yaribye niyo yakoresheje mu ndirimbo shya yitwa “Uno”, akaba yarayibonye abinyujije ku muraperi wo muri Nigeria witwa Olamide, Abanya Kenya bakomeje kwibaza ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter niba Producer Magix Enga adafite uburenganzira ku majwi yatunganyije mu gihe kitari gito, hanyuma akaza kuyumva mu ndirimbo y’umuhanzi atakoreye indirimbo.

Umuhanzi Harmonize kugeza ubu nta kintu aravuga ku bujura akomeje gushinjwa na Magix Enga, uyu muhanzi ntabwo azagaragara mu iserukiramuco ritegurwa na Wasafi riraba uyu munsi tariki 9 kuko hari ahandi azaba yagiye kuririmba.

Ibitekerezo

  • Ark kuki iyo umunw yitereye imbere aband bazana amatiku

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa