skol
fortebet

Umuhanzi Harmonize yandagajwe n’inkumi bahoze bakundana

Yanditswe: Sunday 10, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime wo muri Tanzaniya Jackline Wolper wahoze ari umukunzi w’ umuhanzi Harmonize, yandagaje uyu musore amwita umutekamutwe.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma y’aho Harmonize atangaje ko Jackline azagaragara mu bitaramo ari gutegura. Harmonize aherutse gutangaza ko ari gutegura ibitaramo kandi ko bizitabirwa n’uwahoze ari umukunzi we Jackline Wolper mu rwego rwo kugaragaza ko nta kibazo bafitanye, dore ko mu minsi ishize bacananyeho umuriro Harmonize agashyira hanze urutonde rw’abagabo 11 baryamanye n’uyu mukobwa.

Wolper akimenya ko Harmonize yatangaje ko bazakorana igitaramo, ntiyashimishijwe n’aya magambo,ahita, atangaza ko atazagaragara muri ibi bitaramo Harmonize ari gutegura, ahubwo ko ari guteka imitwe ku bantu kugira ngo bazaze ari benshi.

Yagize ati :“ Ntabwo ndi muri Tanzaniya nta n’ubwo nzaba ndi mu gitaramo icyo ari cyo cyose, haba icya Mbagala cyangwa Posta. Njyewe Wolper ntaho mpuriye nabyo… ibyo bavuga byose ni ibinyoma ntaho mpuriye nabyo. Sinshaka ko abantu bakoresha izina ryanjye mu kuresha abantu, mureke abatekamutwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa