skol
fortebet

Umuhanzi Harmonize yateye ivi asaba umukunze we ko yazamubera umugore [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Harmonize uri mu bakunzwe muri Tanzania yateye ivi asaba umukunzi we w’Umutaliyanikazi witwa Sarah ko yazamubera umugore undi nawe arabimwemerera.

Sponsored Ad

Mu mashusho yacaracaye kuri Instagram,yagaragaje umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize apfukanye hasi,asaba Sarah ko yazamubera umugore nyuma y’igihe bamaze bakundana.

Harmonize yakundanye na Sarah nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa filime Jackline Wolper byavuzwe ko bacanaga inyuma.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania bimaze iminsi bivuga ko Harmonize yakunze Sarah akuruwe n’amafaranga menshi afite ndetse ngo uyu mukobwa afite imigabane muri Wasafi TV yashinzwe na Diamond Platnumz.

Harmonize ni umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye ndetse bakunzwe cyane muri Tanzania, wazamuwe na kabuhariwe Diamond we na mugenzi we Rayvanny na Mbosso.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa