skol
fortebet

Umuhanzi Humble Jizzo yeretse umwana we w’imfura n’umugore we ishuri yigagamo i Huye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ahitaruye Umujyi wa Rubavu niho habereye ibirori bibereye ijisho byo gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana hagati ya Manzi James [Humble Jizzo] n’umugore we Amy Blauman bari bamaranye imyaka igera kuri itanu bakundana.

Sponsored Ad

Urukundo rwabo rwatangiye gututumba ubwo bahuriraga muri Nigeria, Urban Boyz yitabiriye iserukiramuco rya Gidi Culture mu 2015.

Tariki 14 Gashyantare 2017, ku munsi w’abakundana, Humble yatunguye Blauman amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Urukundo rwabo rwakomeje kwiyongera kugeza aho mu Ukuboza uwo mwaka uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kujyana n’uyu munyamerikakazi kumwereka abavandimwe n’inshuti n’imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.

Ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.

Ku wa 24 Ugushyingo 2018, nibwo Humble Jizzo na Blauman basezeranye kubana akaramata mu birori byahawe umugisha na Pasiteri Ndahiro Rogers Rukundo wo muri Kigali City Church.

Humble na Blauman bari bashagawe n’inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira muri uru rugendo rushya bagiye gutangira bitwa umwe.

Humble Jizzo ni umwe mu banyenshuri barangije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ubu yamaze guhinduka Kaminuza y’u Rwanda, ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2019, kuri Stade ya Kaminuza i Huye haberaga igitaramo cya 3 cya Iwacu muzika festival aho itsinda rya Urban Boys ryari rifitemo umuseruko ndetse ryaje no kubyitwaramo neza cyane ko ari naho batangiriye urugendo rwa muzika.

Humble Jizzo yafashe akanya akoresha uwo mwanya maze aboneraho kwereka imfura ye ndetse n’umufasha we ishuri yigagamo ndetse na nyir’izina muri Kaminuza yasorejemo.

Humble yagaragaje ko ishuri yigagamo muri Kaminuza y’u Rwanda ni ishuri ryahoze ari urusengero ubwo ino kaminuza yatangiranga. iri shurinrisanzwe rizwi ku izina rya AudiLevesque.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa