Umuhanzi Kanye West mu nkundura yo guhangana na Donald Trump mu kuyobora Amerika
Yanditswe: Monday 06, Jul 2020
Umuhanzi Kanye West yatangaje ko agiye guhangana na Dolnald Trump mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu Ugushyingo 2020 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku izina bwite Omar West wavutse muri 1977 yatangaje ko ashaka guhindura amateka ya politiki mu gihugu cye nubwo abaturage benshi harimo n’ abakunzi be bamwera nk’ umuhanga muri muzika bavuga ko ibyo byo gutekereza kuyobora Amerika ari inzozi gusa.
Nubwo ari umwirabura , Kanye West yagiye yumvikana avuga ko ubucakara atari icyaha ngo ahubwo ni amakosa y’ abirabura bemeye kubukora ibyo nabyo bituma abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika batamwiyumvamo neza.
Uyu Kanye West Omar utaremererwa gutanga kandidatire muri Komisiyo y’ amatora asanzwe ashyigikiye Perezida Trump ni ukuvuga rero ko aramutse abaye Perezida wa Amerika yaba abaye umwirabura wa kabiri nyuma ya Barack Obama.
Ibitekerezo
Nyamara uyu mu minsi ishize yavugaga ko ari umurokore kandi ngo yabwirizaga ijambo ry’Imana.None abishingutsemo arashaka kuba president.Gusa amenye ko politike idashobora kujyana n’uburokore.Kubera ko politike ituma ukora byinshi Imana itubuza.Urugero,president wa America agomba gushoza intambara ku bindi bihugu,kandi akica n’abantu.