skol
fortebet

Umuhanzi Martin Promoter yagarukanye imbaraga mu mashusho y’indirimbo Kimbaze yari ategerejwe cyane n’abakunzi be

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Martin Munezero uzwi ku izina rya Martin Promoter yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Kimbaze” yaherukaga gushyira hanze mu buryo bw’amajwi.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Takramo”, “Tambaza”, “Amanegeka”,”This is Rwanda” n’izindi ,yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ashaka guhindura imyumvire ya bamwe mu bantu babona umuntu yigendera bagatangira kumusebya batazi ibye aho kumwegera ngo bamubaze kubyo badasobanukiwe.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze bitewe n’abantu babona umuntu yigendera bagatangira kumuvuga bamusebya batazi ibye,ntibanamwegere ngo bamubaze byinshi badasobanukiwe.

Iyi ndirimbo ndifuza ko yagira icyo ihindura ku bantu bameze gutyo,bakareka gutakaza umwanya wabo basebya bagenzi babo ahubwo bagakora bakiteza imbere.”

Martin Promoter yongeyeho ko n’umuntu wavuzwe nabi adakwiriye gucika intege ahubwo akwiriye kwima amatwi abamusebya agakomeza gukora imishinga ye imuteza imbere.

Indirimbo “Kimbaze yakozwe mu buryo bw’amajwi na AG on the Touch mu gihe Video yakozwe n’uwitwa Wakaka.

Reba amashusho y’indirimbo “Kimbaze ya Martin Promoter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa