skol
fortebet

Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye inzoga

Yanditswe: Monday 21, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy,yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda mu gicuku cyo kuri iki cyumweru azira gutwara imodoka yasinze aho kugeza ubu afungiye kuri station ya Remera mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi waherukaga gutaramira urubyiruko mu nama ya Youth Connekt 2019,yafashwe mu rukerera na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali atwaye imodoka I Remera yasinze ariyo mpamvu kuri ubu agomba kumara iminsi itanu afunzwe hanyuma yafungurwa agatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Amakuru y’uko Meddy yatawe muri yombi, yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, ni CIP Umutesi Marie Goretti wavuze ko Meddy yafashwe saa munani z’ijoro ubwo yari atashye mu rugo atwaye imodoka,bamupima bagasanga yanyoye inzoga zirengeje igipimo cyagenwe.

CIP Umutesi Marie Goretti yavuze ko uwo ariwe wese akwiriye kumenya ko polisi y’u Rwanda itazihanganira imyitwarire mibi yo gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga nyinshi ariyo mpamvu yasabye abantu kubireka.

Meddy usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika,yari amaze iminsi mu Rwanda aho yitabiriye ibitaramo bitandukanye birimo Kwita izina Concert,Youth Connekt,n’ibindi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa