skol
fortebet

Umuhanzi Nel Ngabo yibasiwe yitwa akajama k’amafuti

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nel Ngabo kuri ubu ni umwe mu bahanzi bamaze kujya mu mitima ya benshi kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa by’umwihariko indirimbo ‘Nzahinduka’ nawe ahamya ko yamwubakiye izina ndetse ikanazamura carriere ye ya muzika.

Sponsored Ad

Byaje kuba akarusho ubwo mu minsi ishize yashyiraga hanze indirimbo ‘Zoli’ yakiriwe neza n’abafana be benshi ndetse ikaba magingo aya iri no mu zikunzwe cyane ku mbuga nka TikTok, YouTube ndetse n’izindi.

Muri iyi ndirimbo ‘Zoli’ ya Nel Ngabo humvikanamo aho avuga ati: ‘Kandi ubwo wasanga hari akajama k’amafuti, kirirwa kakuriza, kirirwa kakuriza’, iyi nteruro ni imwe mu zikunzwe muri iyi ndirimbo ahanini ikaba isa nk’iyibasira abasore akaba ari nayo mpamvu abasore benshi bayigarukaho cyane.

Mu minsi ishize, umwe mu bafana ba Nel Ngabo abinyujije kuri Twitter yaramwibasiye agira ati: ‘Nel Ngabo niwe rugero rwiza rw’akajama k’amafuti’ si ibi gusa ahubwo yanatagginze Nel Ngabo ngo aze amunyomoze niba ibyo avuze abeshya.

Rwangabo Byusa Nelson ukoresha amazina y’ubuhanzi nka Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi bagize Label ya Kina music aho amazemo umwaka umwe.

Uyu musore w’imyaka 22 yatangiye umuziki mu 2017, gusa impano ye yatangiye gushashagirana mu ntangiro za 2018 ubwo yinjiraga muri Kina Music ibarizwamo abahanzi bakomeye nka Butera Knowless, Dream Boyz na Tom Close.

Uretse kugira ijwi rihebuje uyu musore azi no gucuranga Piano, mu muziki we yibanda ku njyana ya RnB kuko ngo ariyo yiyumvamo kurusha izindi zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa