skol
fortebet

Umuhanzi Nsengiyumva uzwi nk’Igisupusupu yavuze abahanzi b’Abanyarwanda yari yarihebeye mbere y’uko aba icyamamare

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye ku izina rya Igisupusupu kubera indirimbo ye Mariya Jeanne,yavuze ko akunda abahanzi bo mu Rwanda bose ariko cyane cyane King James ndetse na Jay Polly kuko ngo yari yarabihebeye mbere y’uko aba icyamamare.

Sponsored Ad

Nsengiyumva uri mu bahanzi bagezweho cyane muri iyi minsi yabwiye ikinyamakuru Inyarwanda.com ko adatewe ubwoba no gukora ibitaramo bya Live muri Iwacu Muzika Festival, ndetse ngo kuba agiye kuzenguruka u Rwanda acuranga ni ibintu yishimiye kuko azahahurira n’abahanzi bakomeye yari asanzwe yumva mbere yo guhura na Alain Muku wamuzamuye.

Yagize ati “Nta mpungenge cyangwa impungenge mfite zo kuririmba Live.Abahanzi bose bo mu Rwanda ndabishimira.Abo nakunze cyane ni King James na Jay Polly.”

Uyu muhanzi ari mu myiteguro ya nyuma yo gutegura uburyo azataramira mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Nsengiyumva yavuze ko yakwishimira guhurira na King James ndetse na Jay Polly ku rubyiniro kuko abakunda cyane.

Ibitekerezo

  • ubwoba bwo gucuranga live reka kusetsa umuntu wa menyereye gucuragira mw isoko ubwo koko woe urumva ibyo Atari Toto kuri we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa