skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Zambia yashyize hanze indirimbo yise "Rap Ambassador"

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Byiringiro Eric ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka DERYKER, ni umuhanzi nyarwanda ukiri muto ufite imyaka 19 y’ amavuko ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop. Uyu musore ubarizwa Mu gihugu cya Zambia aho yagiye gukomereza amasomo ye, yashyize hanze indirimbo ye nshyashya yise Rap Ambassador aho ahamya ko afatwa nk’ ambasaderi wa Hip Hop Nyarwanda muri Zambia . Hashize iminsi mike umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop ariwe DERYKER ashyize hanze indirimbo nshya yise Rap (...)

Sponsored Ad

Byiringiro Eric ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka DERYKER, ni umuhanzi nyarwanda ukiri muto ufite imyaka 19 y’ amavuko ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop. Uyu musore ubarizwa Mu gihugu cya Zambia aho yagiye gukomereza amasomo ye, yashyize hanze indirimbo ye nshyashya yise Rap Ambassador aho ahamya ko afatwa nk’ ambasaderi wa Hip Hop Nyarwanda muri Zambia .

Hashize iminsi mike umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop ariwe DERYKER ashyize hanze indirimbo nshya yise Rap Ambassador we yemeza ko akomeje kugenda azamura ibendera ry’ u Rwanda mu gihugu cya Zambia ari naho yatangiriye kariyeri ye , nyuma yuko abahanzi baho bashimye indirimbo ze ndetse abandi bakifuza gukorana nawe kubera impano n’ubuhanga by’uyu muore. Yatangaje ko yashize hanze iyi ndirimbo mu rwego rwo kuzaharanira ndetse akitwa Rap Ambassaador binyuze mubikorwa yiyemeje atari bino byo kwitaka ibigwi ndetse no kwiyitirira injyana kandi nabikorwa ufite .

Mu kiganiro DERYKER yagiranye n’ UMURYANGO yawutangarije bimwe mubikora ahugiyemo mu rwego rwo gukomeza kuzamura idarapo ry’ u Rwanda mu bindi bihugu bitandukanye mu rwego rwo kuzamura Hip Hop Nyarwanda ndetse no kumenyekanisha umuziki wo mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye.

Bimwe mubikorwa ahugiyemo nk’ uko yabidutangarije ni uko mu minsi ya vuba agiye gushyira hanze amashusho yiyi ndirimbo “Rap Ambassador” nyuma kyo kwiha intego yo kuzajya akora indirimbo y’ amajwi ikazajya ihita isohokana n’amashusho yayo. Yakomeje avuga ko akomeje ibikorwa bya muzika ndetse no kwiyegereza abafana be mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubusugire bw’ umuziki nyarwanda no kuwuteza imbere ukava kurwego uriho ugafata indi ntera.

Yasoje ashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse ashimira byimazeyo abafana be badahwema kumutera inkunga mu no kumushyigikira basakaza indirimbo ze hirya no hino mu rwego rwo kwagura ubuhanzi bwe.
Kanda Hano Wumve Rap Ambassador ya Deryker

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa