addresiya
startimes

Umuhanzi nyarwanda Edouce na bagenzi be barokotse impanuka yari ikanganye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 30 July 2019 Yasuwe: 1913

Umuhanzi nyarwanda Edouce wakunzwe mu ndirimbo nka ’My Love’, ’Ntafatika’ n’izindi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yarokotse impanuka ikomeye ubwo imodoka barimo yagongaga igipandu cy’umuturage i Rulindo.



Edouce Softman yari kumwe na bagenzi be Dj Dialo wari utwaye ndetse Billy, bakaba bavaga ku Gisenyi baza i Kigali.

Ni impanuka yabaye mu gitondo hagati ya saa 6:30’ na saa 7:00’, ubwo bari bavuye i Gisenyi mu bukwe.

Edouce avugana n’itangazamakuru yavuze ko yari impanuka ikomeye ndetse ikaba yatewe no kubura feri.

Yagize ati”Imana ikinze akaboko, ni kibazo cya feri cyabayeho, twari tuvuye i Gisenyi tugeze za Rulindo, kubera ko twari twavuye i Gisenyi amasaha akuze turavuga ngo reka tuze burajya gucya tugeze i Kigali. Haje kubaho ikibazo cya feri muri icyo gicuku cyose, tugonga igipangu ni cyo cyadutangiriye kuko iyo kitahaba tuba twisanze mu manga.”

Yakomeje agira ati”Umushoferi yabonye byanze ahita akubita igipangu cy’umuturage yabonaga hafi imodoka irangirika. Byabaye mu saa 6:30 saa 7:00’ za mu gitondo.”

Yakomeje avuga ko uko bari batatu nta n’umwe wagize ikibazo uretse kumva bikanze. Imodoka bakaba na yo bamaze kuyigeza i Kigali ubu iri mu igaraje.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rema n’umugabo w’umuganga wamutwaye Eddy Kenzo,bamuteye ishyari

Rema Namakula ubu uri gukundana na Dr.Hamzah Ssebunya nyuma yaho...
28 May 2020 Yasuwe: 361 0

Zari Hassan yasingije uwahoze ari umugabo we

Rwiyemezamirimo akaba n’umukire Zari Hassan yavuze amagambo ameze...
27 May 2020 Yasuwe: 2354 1

Ali Kiba yashyize hanze umurundo w’amafoto y’umwana we abafana bemeza ko ari...

Abafana b’umuhanzi Aki Kiba batangariye ubwiza bw’umwana we ndetse bashaka...
27 May 2020 Yasuwe: 1673 1

Urukundo Harmonize yakundaga Diamond yerekanye ko ntaho rwagiye

Abafana n’abakunzi b’umuhanzi Harmonize batunguwe no kubona uyu wamamaye mu...
27 May 2020 Yasuwe: 1645 0

Umukobwa ukina filimi muri Ghana yaciye ibintu kubera ukuntu yavuze ko...

Umukinnyi wa filimi uri kumenyekana cyane mu gihugu cya Ghana giherereye...
27 May 2020 Yasuwe: 3530 1

Davido yabwiwe ko afite umutima wa Zahabu ubwo yatunguraga umuzamu we...

Umuhanzi w’icyamamare Davido yavugishije abatari bacye ubwo yatunguraga...
27 May 2020 Yasuwe: 2841 0