skol
fortebet

Umuhanzi Nyarwanda Gisa Cyinganzo yanyoye inzoga nyinshi asohorwa nabi n’abasore b’ibigango

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umunyempano ihambaye cyane hano mu Rwanda mu ijwi rye rikurura benshi, Gisa Cyinganzo amaze iminsi mike avuye muri Gereza ya Nyarugenge yaramazemo imyaka 2 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge .

Sponsored Ad

Gisa yatawe muri yombi mu Ukwakira 2017 nyuma y’izindi nshuro nyinshi yagiye afatwa akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Tariki ya 18 Mata 2019 nibwo Gisa yarekuwe Akiva uri gereza, yakiriwe n’umuhanzi Social Mula n’umujyanama we Twahirwa Theo abenshi bahamya ko Gisa atazongera gutera amahane ukundi.

Gisa azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Uyu musore yigeze no kujyanwa i Iwawa mu kigo ngororamuco nyuma y’uko muri Mata 2015 yafatanwe ibiyobyabwenge.

Tariki 21 Nzeli uyu mwaka amakuru avugako uyu muhanzi yateje akavuyo kenshi cyane mu Kabari yari yagiyemo kitwa Golden Park gaherereye I Gikondo.

Uyu muhanzi kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 yanyoye inzoga nyinshi ashyamirana naba nyir’akabari ashaka no kurwana hitabazwa abasore b’igigango baramusohora agenda atishyure ibyo yanyoye n’ibyo yari yariye nk’uko amakuru ava muri aka kabari abivuga.

Ibitekerezo

  • uwose ni muhanzi nyabaki? utagira indangagaciro?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa