skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda Meddy n’umukobwa yimariyemo bateraniye imitoma ku karubanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umunya-Ethiopia Sosena Aseffa [Mehfire] uri mu buryohe bw’urukundo n’umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy amaze iminsi agaragaza ko ari mu byishimo byo kuba yarakunzwe n’uyu musore.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wa garagara mu mashusho y’indirimbo ya Meddy ‘Ntawamusimbura’, yateranye amitoma n’umukunzi we Meddy maze ko nta byishimo mu buzima birenze gukunda nawe ugakundwa’.

Uyu mukobwa amaze iminsi ashyira hanze uruhererekane rw’amafoto amugaragaza yasohokeye ku mazi magari ari wenyine ndetse urundi ruhande akagaragaza ari kumwe n’inshuti ze. Ni ibihe by’umunezero byishimirwa na benshi bagera ku bihumbi 24 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Ubutumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa Instagram buri kumwe n’ifoto bugizwe n’amagambo y’urukundo yumvikanisha ko akwiye kugira inzozi za nziza kandi ko akwiye gukunda bihebuje.

Mimi akomeje kugaragaza ko Uyuyishimiye umunyenga w’urukundo amazemo igihe hamwe n’umusore w’umunyarwanda.

Amafoto menshi ashyira hanze atangwaho ibitekerezo n’abarimo umukunzi we Meddy wahishuye bwa mbere ko bakundana ubwo yamuzanaga i Kigali ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party 2019.

Ku wa 5 Kamena 2019, Mimi yashyize ifoto kuri Instagram imugaragaza ari kumwe n’umukunzi we Meddy.

Yandi ati: “Nta bindi byishimo mu buzima biruta gukunda nawe ugakundwa.” Ubutumwa bwe yabwongeyeho akamenyetso k’umutima ashimangira urwo yakunze umusore uri mu bakomeye mu muziki nyarwanda.

Mu gusubiza, Meddy yanditse agira ati ‘Kuri wowe’ ubundi arenzaho utumunyetso tubiri tw’umutima n’utundi tugaragaza ko ari kumwe nawe mu rugendo rw’urukundo.

Abakunzi babo bombi nabo nti babatereranye kuko bagiye batanga ibitekerezo bavuga ko ari “Couple”nziza kandi ko babashyigikiye.

Ibitekerezo

  • Imana ibane nabo murukuodo rwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa