skol
fortebet

Meddy yakoreye ibitaramo bikomeye muri Amerika birimo n’icyabereye mu bwato[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 29, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard wamamye mu muziki nka Meddy umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’icyumweru gishize uyu muhanzi aherutse gutaramira abakunzi b’umuziki we mu mujyi wa Portland.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyabereye mu cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland gifite ibikoresho bihambaye cyane,aho Meddy yanatangaje ko yanyunzwe n’imitegurire yacyo .

Iki gitaramo cyari cy’itabiriwe n’abanyarwanda bavuye muri Canada ,i Burayi no muri Leta zinyuranye zo muri Amerika n’abandi banyamahanga bari buzuye iki cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland.

Nyuma y’iki gitaramo Meddy yanatumiwe mu birori byari byateguwe n’umunyarwanda binyuze mu kompanyi yitwa “Innox Entertainment” ibi birori Meddy yari yitabirye byiswe “Sunset Cruise White Party” byabereye mu bwato bunini bwatemberaga mu Nyanja ya Atlantique,byari ibirori by’abambaye imyenda y’imyeru, byahuje abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birori by’abambaye imyeru gusa byarimo abagera kuri 200 bagenda birebera ubwiza bw’uturwa duto turi muri iyi nyanja.

Umuhanzi Meddy wari waraye ataramiye muri uyu mujyi ni we wari umushyitsi w’imena, aho yahuye n’abakunzi be bagasabana. Hari kandi Kayibanda Mutesi Aurore n’umukunzi we Mbabazi Egide n’abandi.







Ibi birori by’abambaye imyeru byabereye mu bwato bunini bwatemberaga mu Nyanja ya Atlantique, abari baburimo bagera kuri 200 bagenda birebera ubwiza bw’uturwa duto turi muri iyi nyanja.

Ibitekerezo

  • ebana fa tiraho wangu nakurabanyuma musaza byiza birimbere papa ndakwemerasana

    ebana fa tiraho wangu nakurabanyuma musaza byiza birimbere papa ndakwemerasana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa