skol
fortebet

Umuhanzi Nyarwanda Neg G The General uri kugororerwa Iwawa yavuze umuhanzi wamutangije ikiyobyabwenge cya Mugo[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Ngenzi Serge[Neg G The General] uri kugororerwa Kigo Ngororamuco cya Iwawa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru basuye iki kirwa yakomoje kumuraperi mugenzi we wamuhaye ku kiyobya bwenge cya mugo bwa mbere.

Sponsored Ad

Neg G yajyanywe i Iwawa nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekanoakigezwa iwawa yakiriwe na mugenzi we Fireman na we uhamaze amezi atanu kubera kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, mugo n’inzoga zikabije.

Neg G The General ukumbuwe n’abatari bake mu bakunzi b’injyana ya HipHop mu Rwanda yemeje ko mugo ya mbere yayihawe n’inshuti ye magara P-Fla.

Neg G avuga ko yatangiye kunywa urumogi akiri mu mashuri yisumbuye, bigeze mu 2009 ahura na P-Fla wamuhaye bwa mbere ku kiyobyabwenge cya ‘Mugo’ gisa n’ikirusha ibindi imbaraga mu kuyayura ubwonko.

“Ni P Fla wayintangije, twari turi hariya mu Biryogo ahahoze hakorera Unlimited Records. Maze kuyinywa nahise nkomerezaho, nahise numva ibintu ari sawa, numvaga beat nkumva iravuga cyane kurusha uko nayumvaga, nkavuga ngo aba ni abamalayika.” ….”Ubu hano umuntu ari kongera kwiyubaka, no mu myaka ariko turakuze da.”

Mu gihe yari amaze akinyoyeho Neg G avugako yakoresheje amafaranga atari munsi ya miliyoni 15, Nubwo nta mafaranga afatika yakuraga mu muziki, Neg G ngo ntiyigeze yiba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2019 umuhanzi Misigaro Adrien yasuye abari kugororerwa i Iwawa. Yemereye Neg G na bagenzi be kuzabafasha nibagera mu miryango yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa