skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda Samlo ufite impano y’ubudasa mu kuririmba yavuze uburyo atazajya mu manza nubwo umukobwa babyaranye yamwanze[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Gakuba Sam w’imyaka 25 ufite izina ry’ubuhanzi rya Samlo ufite impano itangaje yo kuririmba abinyujije mu ndirimbo ye nshya yavuze uburyo umukobwa babyaranye nubwo yamwanze bidatuma ajya mu manza.

Sponsored Ad

Samlo impano nshya muzika nyarwanda yungutse,abinyujije mu ndirimbo ye nshya nziza y’urukundo yise Sinzajya Mumanza,yavuze ku mukobwa yavugaga ko babyaranye abana nyuma akamwanga kubera ubukene gusa ngo bitazatama ajya mu manza nubwo yamutanye n’abana.

Mu kiganiro na UMURYANGO twifuje kumenya niba iyi ndirimbo ya Samlo ishingiye ku nkuru ye mpamo,atubwira ko afite inshuti ye ya hafi byabayeho ari nawe wamuteye guhanga iyi ndirimbo,nyuma yo kumuganiriza ibyamubayeho bikamukora ku mutima agatekereza ko hari n’abandi basore bibaho.

UMVA HASI INDIRIMBO NZIZA UMUHANZI SAMLO YASHYIZE HANZE:

Samlo utuye i Gikondo yakomeje avuga ko umuziki agiye kuwukora nk’akazi nubwo kuri we ahanini abifata nk’umuhamagaro we,akaba agiye kubifashwamo n’inzu y’umuziki izwi nka The Beam Beat Records yakorewemo indirimbo nyinshi zirimo indirimbo ikunzwe cyane ’AKUKA’,ikaba ikorerwamo na Producer Laser Beat ari nawe nyiri iyi Studio.

Mu gusoza umuhanzi Samlo yavuze ko afite icyizere cyo kuzigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda benshi barimo abakunzi b’indirimbo z’ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa