Umuhanzi nyarwanda uba mu Bwongereza yakoze amashusho y’indirimbo yamuhagaze amapawundi 1000[AMAFOTO+VIDEO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 August 2018 Yasuwe: 1001

Umuhanzi nyarwanda Papias Nduwayo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil P ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza yashyize hanze amashusho y’indirimbo avuga ko yamuhagaze amapawundi igihumbi.

Lil P ubu uri kubarizwa mu Gihugu cy’Ubwongereza indirimbo n’amashusho yashyiriye hanze rimwe avuga ko byamutwaye amapawundi 1000 angana na miliyoni irenga y’amanyarwanda byose hamwe n’imyiteguro yo gukora aya mashusho.

Indirimbo n’amashusho uyu muhanzi yashyize hanze yayise ’Babiri’ iri mu njyana ya ’Afro Rap’,ikaba yarakozwe na Producer Junior Multisystem,ngo ikaba ari indirimbo ya kabiri kuri ’Mixtape’ y’indirimbo 9 amaze gukora.

Lil P aganira na UMURYANGO yadutangarije ko iyi Mixtape yise ’Cost Of Ambition’ azayishyira hanze mu kwezi kwa UKUBOZA ndetse akaba yatubwiye ko mu ba Producers yakoranye nabo kuri iyi Mixtape harimo TRACKSLAYER,PACENTO,JUNIOR n’abahanzi batandukanye atifuje gutangaza amazina yakoranye nabo muzumva.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’BABIRI’ YATWAYE AKAYABO K’AMAPAWUNDI 1000:

Lil P uherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Davis D yise ’TSINDAGIRA’ ari nayo ndirimbo ya mbere kuri Mixtape ari gukora akaba aherereye mu mujyi wa Barmigham ari naho y’igiye umuziki wo mu ishuli.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Vanessa na The Ben batumye ikibazo cya mukorogo cyongera kuvugwa...

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hadutse inkundura yiswe “10yearschallenge”...
15 January 2019 Yasuwe: 3270 0

Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage 2015 yapfushije se...

Bagwire Keza Joannah wamamaye cyane mu mwaka wa 2015 ubwo yitabiraga Miss...
15 January 2019 Yasuwe: 1684 0

Diamond yajyanye Tanasha kumwereka umuryango basangira n’ifunguro rya ku...

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika,...
15 January 2019 Yasuwe: 3824 0

Mwiseneza Josiane yahawe inka y’inzungu n’umunyarwandakazi uba mu...

Mwiseneza Josiane ukunzwe cyane mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019...
15 January 2019 Yasuwe: 4121 0

Amafoto Yaciye Ibintu:Ifoto ya ShaddyBoo yambaye ikariso gusa umusore amuri...

Shaddy Boo umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa umaze kumenyekana cyane kubera...
14 January 2019 Yasuwe: 9674 1

Demi Rose yongeye kwifotoza amafoto yatumye yigarurira ibinyamakuru n’imbuga...

Umwongerezakazi Demi Rose ukunze kwifotoza amafoto ashotora...
14 January 2019 Yasuwe: 3494 1