skol
startimes

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Amerika yashyize hanze Mixtape ivuga ku buzima rusange bwa muntu ku Isi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 September 2020 Yasuwe: 431

Shema Shikiro Richard umunyarwanda uba muri Amerika ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Rich 1 yashyize hanze Mixtape ye ya kabiri igizwe n’indirimbo esheshatu.


Shema Shikiro Richard ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Rich One akomora ku izina Richard,mbere yuko ajya gutura muri Amerika yabaga i Gikondo,akaba yaratangiye umuziki we mu mwaka wa 2015,kuri ubu akaba yashyize hanze mixtape ye ya kabiri yise UBUFINDO Mu Murwa igizwe n’indirimbo esheshatu.

Indirimbo enye zigize iyi Mixtape eshashatu zigize iyi Mixtape yise UBUFINDO MU MURWA.zikaba zivuga muri rusange ku buzima bwa buri munsi bwa muntu nkuko yabitangarije ikinyamakuru UMURYANGO.

Kuri iyi Mixtape asobanura indirimbo ku yindi mu ziyigize,yavuze kohariho nk’iyitwa KU NDEGE,aho yavuze ko ari nk’umukobwa yashakaga kuvuga mu mvugo z’urubyiruko rw’ubu,amuvugaho ibintu byinshi bigiye bitandukanye bibugarije,iri zina ku NDEGE kandi avuga ko arisobanuramo ibintu byinshi birimo no kuba harateye ubushomeri ku ndege.

Iyitwa UBUFINDO yo,ngo bavugamo uburyo ubuzima yabayemo bwari nk’ubufindo,kubera ko ngo aho yavukiye atari naho yakuriye ndetse ko aho ari ubu atari naho azaguma.Hakaza nindi yitwa MU MURWA,aho yibanze cyane ku bibera mu murwa,cyane cyane wa Kigali,birimo kuba ngo yarabaye iy’abakire ndetse akanagenda agaruka no ku buzima bwa Kigali.

Indi ndirimbo nayo iri mu zigize iyi Mixtape,ni iyitwa GUARANTEES,ivuga ku bintu bimwe na bimwe biba bidafite ireme.Uyu muhanzi RICH ONE ubu akaba ari gukorana bya hafi na Studio ya THE BEAM BEAT RECORDS,y’umusore wagiye nawe ugaragaza ubuhanga buhanitse mu gukora indirimbo z’abahanzi nyarwanda batandukanye zirimo ,AKUKA na ZANA uzwi ku izina rya LASER BEAT.

Iyi Mixtape ya RICH ONE igizwe n’indirimbo 6,zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye


Producer Hirwa Patrick uzwi ku izina rya Laser Beat

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Pamella yashyize akadomo ku rukundo rwe na The Ben byitwaga ko ari...

Hashize iminsi itari mike havugwa urukundo hagati y’umuhanzi The Ben na Miss...
28 October 2020 Yasuwe: 27550 0

Amafoto yaciye ibintu:Ifoto ya Bruce Melodie ari kumwe n’abana be yazamuye...

Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa...
28 October 2020 Yasuwe: 15624 0

Tricia yavuze uburyo Tom Close yamutwaye umutima

Tricia Ange Niyonshuti, umufasha wa Tom Close yongeye gushimangira urukundo...
28 October 2020 Yasuwe: 4154 0

Amafoto yaciye ibintu:Menya ikihishe inyuma y’ifoto ya Bruce Melodie...

Hashize iminsi tubabwira inkuru y’urukundo hagati ya Bruce Melodie na Miss...
27 October 2020 Yasuwe: 22156 0

Ishavu n’agahinda ka Fireman wabuze ababyeyi n’umuryango we akiri...

Ishavu n’agahinda k’umuhanzi Uwimana Francis ukoresha izina rya Fireman mu...
27 October 2020 Yasuwe: 3593 0

Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy’umwaka mu karere ka Afurika...

Israel Mbonyi ni umwe mu batsinze abikesheje Album ye ‘Mbwira’ yatoranyijwe...
27 October 2020 Yasuwe: 1140 0