skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda Uncle Austin mu gahinda gakomeye yatewe n’umukozi wa Wasac[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Austin Peter Luwano uzwi nka Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda mu njyana ya Afro Beat, nyuma yo kwicirwa urugi akanafungirwa amazi n’umukozi wa wasac yahisemo kwerekana agahinda ke abinyujije ku mbuga nkoranyambaga abaza niba koko Wasac ariko ikora.

Sponsored Ad

Ibi rero byabaye kuri uyu mugabo bikaba byarabaye ku wa kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018 nkuko yabitangarije kimwe mu binyamakuru bikora imyidagaduro bya hano mu Rwanda yagize ati: “Urumva nari naraye ntashye ntinze ndaryama nkanguka bukeyeho gato, ngikanguka nagiye muri gahunda zanjye zisanzwe natsa imodoka njya mu mujyi ngeze mu mujyi imvura iguye ni bwo nagiye guhanagura ikirahure mbona agafagitire ka WASAC, nahise mpamagara umukozi wanjye mubaza niba hari umukozi wa WASAC wigeze atwishyuza wenda ntahari arampakanira ahita anambwira ko asanze amazi bayafunze ndetse ko n’urugi barwishe nawe byari byamuyobeye.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Uncle Austin yagize ati: “I have a Question ,When did your workers start Breaking Into People’s compound baryamye ugasanga bagusigiye facture ku modoka kandi nabwo ukabibona ari uko imvura iguye ukayibona kuri wiper ? kandi ntani kirarane usanganywe nibura ngo tuvuge ko bakubuze this wrong.”

Wasac nyuma yo kubona ubu butumwa butashimishije uyu muhanzi yamusubize mu magambo y’icyongereza igira iti “That is not the actual Procedure” , bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ko ubusanzwe atariyo mikorere yayo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa