skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda Vaga Vybz n’umuhanzikazi wo muri Uganda bashyize hanze amashusho y’indirimbo bafatiye Kampala mu buryo butari buboroheye[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda Vaga Vybz wamenyekaniye mu njyana ya Dancehall yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye n’umuhanzikazi wo muri Uganda uzwi nka Afekuru.

Sponsored Ad

Amashusho y’indirimbo yitwa ’Burning’ Vaga Vybz yafatanyijemo n’umuhanzikazi wo muri Uganda ’Afekuru’ bashyize hanze ni ku bufatanye na Label yo muri Uganda izwi nka ’Infinite Power House’ ari nayo uyu muhanzikazi abarizwamo.

Mu Kiganiro Vaga Vybz yagiranye n’UMURYANGO,yavuze ko yahamagawe n’ubuyobozi bw’iyi Label ya Infinite Power House ari mu gihugu cya Kenya,bamusaba ko yabafasha agakorana n’umuhanzikazi wabo mushya basinyishije muri iyi Label,ntiyabagoye kuko ngo iyi Label ari imwe mu ma Labels yakoze kuri Album ye nshyashya abemerera gukorana nawe kuko yasanze nawe akora injyana ya Dancehall.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA VAGA VYBZ BAFATIYE MURI UGANDA BITABOROHEYE:

Akomeza yavuze ko ikintu cyamugoye cyane kuri iyi ndirimbo ’Burning’ ari mu ifatwa rya mashusho,ngo ku munsi wo gufata amashusho kuko ngo bamuhamagaye ari mu gihugu cya Kenya bimusaba kwitegura ndetse akatisha n’itike y’indege,ageze i Kampala aho bari bagiye gufatira aya mashusho asanga bapanze ko bayafatira hanze kandi cyari igihe cy’imvura mu gihe Vaga Vybz yari yamaze no gukatisha itike y’indege igomba kumusubiza Nairobi.

Ibi byatumye habaho igitutu cyo gushaka ahantu handi bafatira aya mashusho hatari hanze,bityo bituma amashusho yose y’indirimbo afatirwa mu nzu mugihe bo bari barapanze kuzayafatira hanze.

Asoza Vaga Vybz yashimwe Imana uburyo yabafashije amashusho y’iyi ndirimbo agasohoka ari meza mu bintu batateganyaga bitewe nuko aho bafayafatiye atariho bari barateganyije mbere hose.

Vaga Vybz wamenyekaniye mu ndirimbo zagiye zikundwa arizo Who Jah Bless,Ruff Road yakoranye na Spaxx,Fever yakoranye na Sintex harimo niyo yakoranye na Papa wa Morgan Heritage ariwe Denroy Morgan nizindi,ari nazo zigize Album ye yise ’African Town’ y’indirimbo 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa