skol
fortebet

Theo Bosebabireba yafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène uzwi nka “Bosebabireba” wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yibarutse umwana wa karindwi ahita afata icyemezo cyo guhagarika kubyara.
Uyu muririmbyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu byishimo byo kwakira umwana wa karindwi gusa akavuga ko we n’umugore we bagiye guhagarika kubyara.
Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Bosebabireba yagize ati “ Yego ni byo rwose twibarutse. Nta muntu wabyakira nabi, (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène uzwi nka “Bosebabireba” wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yibarutse umwana wa karindwi ahita afata icyemezo cyo guhagarika kubyara.

Uyu muririmbyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu byishimo byo kwakira umwana wa karindwi gusa akavuga ko we n’umugore we bagiye guhagarika kubyara.

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Bosebabireba yagize ati “ Yego ni byo rwose twibarutse. Nta muntu wabyakira nabi, nta kuntu ntanezerwa nabyaye umwana w’umuhungu, aje gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwubaka. Twabyakiriye neza, gusa navuga ko ari we nakwita bucura mu rubyaro rwanjye."

Uwo mwana w’umuhungu yavutse saa munani z’amanywa yo ku wa 19 Kamena 2017 mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Uyu muhanzi abajijwe impamvu ahamya ko uwo yibarutse ari we uzamubera bucura, yavuze ko ari icyemezo yumvikanyeho n’umugore bagafata umwanzuro wo kutazamukurikiza.

Theo Bosebabireba yavuze ko ntawundi mwana bazongera kubyara gusa ahisha uburyo azakoresha mu kuboneza urubyaro

Ati "Nta wundi mwana tuzongera kubyara, ni abo ngabo, numvise ibyo bihagije, barindwi barahagije. Njyewe numvaga nshaka ko bizajya bigenda gahoro mu bihe runaka, umudamu we akavuga ati ’Ibyiza ni vuba vuba umuntu agifite imbaraga akarekera.’"

Yongeyeho ati "Ku giti cyanjye numvaga [abana barindwi] batagera, ariko murabizi kubyara hagenda habamo gutungurana, ni ibintu bibaho bitunguranye, uburyo bwose twagerageje bwagendaga bwanga hanyuma turabyihorera ariko ubu bwo twamaze gufata umwanzuro wo gufunga burundu."

Bosebabireba w’imyaka 36 wibarutse uwo yise ’bucura’, umwana mukuru afite muri barindwi yabyaye agize imyaka 13 mu gihe uwo akurikije afite ibiri y’amavuko.

Yongeyeho ko kubyara abana benshi yabitewe no kuba nta bandi bantu ba hafi mu muryango usibye ab’aho yashatse.

Bosebabireba avuga ko nyuma y’aho ibijyanye no kuboneza urubyaro mu buryo busanzwe byanze, we n’umugore we bakiriye izindi ’inama z’abajyanama b’ubuzima. ’

Yirinze kugaragaza uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro yahisemo avuga ko ari amabanga y’urugo, ariko ahamya ko yungutse ubundi buryo azifashisha kugira ngo abashe gushyira mu ngiro umwanzuro yafashe wo kutongera kubyara.

Bosebabireba umaze imyaka irenga icumi aririmba yakunzwe bikomeye kubera ubutumwa bwomora imitima y’abumva ibihangano bye. Yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza urubwa’, ‘Ingoma’, ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’, ‘Bosebabireba’ n’izindi.

Ibitekerezo

  • I really appreciate your work

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa