skol
fortebet

Yvan Buravan yakomoje ku mukobwa bivugwa ko bakundana (AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan yigaramye iby’urukundo bivugwa ko yaba afitanye n’umukobwa witwa Hoza Idol, avuga ko uwo mukobwa bataziranye. Iby’urukundo hagati ya Yvan Buravan na Hoza Idol byatangiye kuvugwa nyuma y’ifoto yagiye hanze y’aba bombi bari kumwe. Yvan Buravan yihakanye Hoza Idol byavugwaga ko bari murukundo
Buravan, w’imyaka 23 y’amavuko ahamya ko uwo mukobwa bifotoranyije bahuye, baramenyana barifotoza birangira ubwo ntibongera kubonana habe no kuvugana; nkuko (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan yigaramye iby’urukundo bivugwa ko yaba afitanye n’umukobwa witwa Hoza Idol, avuga ko uwo mukobwa bataziranye.
Iby’urukundo hagati ya Yvan Buravan na Hoza Idol byatangiye kuvugwa nyuma y’ifoto yagiye hanze y’aba bombi bari kumwe.


Yvan Buravan yihakanye Hoza Idol byavugwaga ko bari murukundo

Buravan, w’imyaka 23 y’amavuko ahamya ko uwo mukobwa bifotoranyije bahuye, baramenyana barifotoza birangira ubwo ntibongera kubonana habe no kuvugana; nkuko yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Nifotozanya n’abantu benshi sinzi impamvu uriya ariwe bavuga. Duherukana kuri uriya munsi ifoto yafatiweho niyo mpamvu mba nibaza nti iyo abonye biriya bintu abyibazaho iki?”

Buravan avuga ko muri iki gihe icyo ashyize imbere ari akazi naho ngo ibyo gukundana cyangwa gushaka umukunzi bizaza nyuma. Ubu ngo ari kwitegura igitaramo kitwa “Fiesta” kizaba ku itariki 02 Nyakanga 2017.

Ati “Urukundo mu busanzwe ni ikintu utamenya iyo kivuye, gusa nyine icyangombwa ni uko tudakundana, niseguye kubaba baracyetse ko aribyo".

Hoza Idol wavugwaga murukundo n’umuririmbyi Yvan Buravan

Akomeza abwira abakunzi b’umuziki we ko nabona umukunzi azamubereka. Agahamya ko akiri muto kuburyo ataragira igitekerezo cyo kugira umukunzi.

Agira ati “Ndacyafite imyaka ndi mutoya. Wumve ngo sindanabitekereza. Nimara kubona ko ndi tayari gushaka umukunzi nibwo nzatangira kubitegura ariko ubu bwo ntabyo mfite mu mishinga kabisa".

Ibitekerezo

  • Abahanzi n’abakinnyi b’iwacu rwose barasetsa pe! Ubwo nyine na we azabyemera ko bakundanye ejobundi amaze kumukubita inda!!

    Niba bakundana ntabirenz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa