skol
fortebet

Umuhanzi Nyarwanda Yverry yifashishije ifoto abwira umukunzi we imitoma ihambaye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Rugamba Yves wamenyekanye cyane ku mazina ya Yverry ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kubera indirimbo ze.

Sponsored Ad

Couple ya Yverry n’umukunzi we Vanessa, ni imwe muri couples z’ibyamamare hano mu Rwanda zikunze kubwirana amagambo meza bakomeza gushimangira urukundo bakundana.

Yverry na Vanessa bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse bikaba binavugwa ko babana munzu imwe.

Mu minsi ishize, Yverry abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yongeye guhamiriza ukuri umukunzi we, Vanessa, ko amukunda n’umutima we wose. Yverry yifashishije ifoto ari kumwe n’umukunzi we maze ayiherekesha amagambo asize imitoma agira ati: ‘If a hug represented how much I love you, I would hold you in my arms forever 🥰 I love you babe with all my heart @r.vanillah_uwase’.

Tugenekereje mu kinyarwanda amagambo Yverry yabwiye umukunzi we,aragir’ati "Niba kuguhobera byakwerekana ingano y’urwo ngukunda,nakugumisha by’iteka mu maboko yanjye,Ndagukunda....n’umutima wanjye wose".

Umuhanzi Yverry akaba yaravuzwe igihe kinini mu rukundo n’umukinnyi wa Filimi Bahavu Jeannette wamamaye muri City Maid,ndetse nyuma aza kugaragaza ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Uwase Vanillah bakaba baratangiye gukundana kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2019.

Nyuma bakaba baranabihamije ubwo aba bombi bafataga amafoto bifotoje ubwo bari bamaze gukina imikino ya “Playstations” bashyira ku nkuta zabo za Instagram babihamiriza ababakurikirana bya hafi.

Mu magambo yuzuyemo urukundo Yverry yagize ati” Ntacyo uzamburana wanjye ubu nahereye ku bitego, hhhhhh wakoze gutsindwa my love pa kurira @vanillah_uwase bzuu”.

Umukobwa nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yaragize ati” Happy kids @r.yverry bb ryama nagutsinze see you soon “. Aya magambo yose yiganjemo ayerekena ko aba bombi bakundana si ay’ubu kuko ari amagambo basanzwe babwirana ku mbuga nkoranyambaga .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa