skol
fortebet

Umuhanzi Orezi yatangaje ko yakunze cyane Sheebah ndetse yifuza kuzamutera inda

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Esegine Allen uzwi ku izina rya Orezi w’imyaka 33 yatangaje ko yakunze imiterere y’umuhanzikazi Sheebah Karungi ndetse yakwishimira kumutera inda aramutse amwemereye.

Sponsored Ad

Orezi uherutse gukorana indirimbo na Sheebah yitwa Sweet Sensation iri gukora akazi gakomeye,yavuze ko yishimiye imikorere ya Sheebah ariko by’umwihariko imiterere ye ariyo mpamvu yakwishimira kumutera inda.

Yagize ati “Shebbah afite umutima mwiza,n’umuhanzikazi ufite Impano kandi unakorana imbaraga nyinshi.Nakunze imyitwarire ye n’ukuri kwe. Ikindi kandi, nkunda ikibuno cye nakwishimira kumutera inda.”

Umuhanzi Orezi azwi mu ndirimbo nyinshi zirimo Rihanna,Lazizi yakoranye na Charly na Nina n’izindi zitandukanye.

Orezi yavuze ko yishimiye gukorana indirimbo na Sheebah ndetse ngo nta mafaranga yamwatse ngo bakorane ariyo mpamvu ashaka gukora n’abandi bahanzi benshi bo muri EAC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa