skol
fortebet

Umuhanzi Pusha-T yibasiriye Drake amushinja kubyarana n’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni

Yanditswe: Wednesday 30, May 2018

Sponsored Ad

Umuraperi Pusha-T yashyize hanze indirimbo abwira abantu ko Drake yabyaranye n’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni witwa Sophie umwana w’umuhungu witwa Adonis akabigira ibanga.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryashize nibwo uyu muraperi yasohoye indirimbo yitwa The Story Of Adidon yibasira umuraperi Drake ndetse atangariza isi yose ko uyu muraperi uzwiho gukunda abagore cyane yabyaranye n’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni (porn),bombi bakabigira ibanga.

Pusha-T yibasiriye Drake

Uyu muraperi yibasiriye Drake kubera ko aherutse kumwibasira agashyira hanze amazina y’umukunzi we yari yaragize ibanga, uyu nawe yamubwiye ko akwiriye kwegera Sophie babyaranye umwana akabwira abantu ko ari se aho guhora abihisha.

Pusha-T yavuze ko Adonis akeneye urukundo rwa se ndetse akwiye kumuba hafi aho kujya amwoherereza inkweto za Adidas gusa.

Drake yashinjwe kubyarana n’umukinnyi wa porn

Yagize ati “Adonis ni umwana wawe,akeneye urukundo rwawe.Aragukeneye kurusha inkweto za Adidas uhora umwoherereza.Kunda umwana wawe n’umugore wawe,wirengagize ko ari umukinnyi wa filimi z’urukozasoni.Reka akubera isi yawe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa