skol
fortebet

Umuhanzi Rudeboy wahoze muri P-Square yageze i Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Rudeboy wahoze mu itsinda rya P-Square yageze I Kigali aho aje kwifatanya n’abanyarwanda mu gitaramo cyo gutanga ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu ku Intare Conference Arena.

Sponsored Ad

Rudeboy wageze I Kigali mu ku isaha ya saa 12 zirengaho iminota akigera ku kibuga cy’indege yatangaje ko ysihimye kuba ageze mu Rwanda ndetse ko yijeje abanyarwanda igiraramo cy’umuriro ndetse abasaba ko batazacikanwa.

Yagize ati “Murakoze cyane, nishimiye kuba ndi i Kigali sinjye uzarota ku wa Gatandatu hageze. Meza neza nta kibazo. Nateguye urubyiniro rw’umugisha, ndabizi ni umuriro gusa, munyizere. Iyi ni inshuro ya kane nje i Kigali,”

Rudeboy yakomeje avuga ko ari inshuro ya kane ageze mu Rwanda, ngo inshuro ebyiri yahageze ari kumwe n’impanga ye, izindi nshuro ebyiri arizana. Yavuze ko yiteguye gushimisha abanyarwanda n’abandi bazitabira ibi birori.

Biteganyijwe ko Ibi birori bizayoborwa n’umukinnyi wa filime Nse Ikpe Etim n’umunyarwanda umaze kumenyerwa mu gutera urwenya Arthur Nkusi.

Twabibutsa ko Ibi bihembo bya Africa Movie Academy Awards byatangiye gutangwa muri 2005, ni no ku nshuro ya mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa