skol
fortebet

Umuhanzi Sat-B yabenzwe ku mugaragaro n’ umukunzi we [ AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Sat- B yabenzwe na Belle Nice bakundanaga nyuma yo kumwoherereza ubutumwa bumubwira ko buri umwe yaca inzira ye.

Sponsored Ad


Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karume ubusanzwe uzwi ku kabyiniro ka Sat-B ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Burundi. Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 5 Gicurasi umukunzi we witwa Bella Nice abinyujije kuri WhatsApp yamubwiye ko yanyuzwe n’ ibihe byiza banyuzemo mu rukundo gusa ko igihe kigeze buri umwe afate inzira ye.

Yagize ati “"A Toi mn ex Sat B ibih vyos twamarany narishimy bikwiy arik mbona har hagez kumw wese afata inzira yiwe "

Sat-B akibona buno butumwa yahise ajya kuri WhatsApps ye agaragaza agahinda kenshi avuga ngo Mwana wanjye Belle ndetse ahita ajya kuri Instagram ashyiraho ifoto y’umukunzi we ndetse yongera gushyiraho ( Imoji ) igaragaza amarira.

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri iyi foto Sat –B yashyize hanze bamwe bamwihanganishije bamubwira ko yatuza kuko Imana ifite uwo yamugeneye ,mu gihe abandi bamuciriye umugani uvugako gukunda utagukunda ari nk’ imvura igwa mu ishyamba .

Abazi neza bombi bavuze ko bari bamaranye igihe kingana n’ umwaka bari mu rukundo . Belle ubusanzwe ni umwe mu baririmbyi basubiramo indirimbo z’abandi mu tubari aho kuri ubu akorera ahitwa Campero Bar i Bujumbura .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa