skol
fortebet

Umuhanzi T-sean ashobora kujyana mu nkiko Bruce Melody na Allion bamushishuriye indirimbo

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

T-Sean yavuze ko Bruce Melody na Allion bakwiye kumusaba imbabazi bitewe n’igikorwa bakoze cyo gushishura indirimbo ye atabahaye uburenganzira.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko umuhanzi Bruce Melody yakoranye indirimbo n’umuhanzikazi Allion bise Tuza , Nyuma yuko igiye hanze bamwe batanguwe no kumva ko bayishishuye umuhanzi wo muri Zambia wiitwa T-sean mu ndirimbo ye yise ‘Will you marry me’.

Nyuma yuko igiye hanze Bruce Melody aganira n’itangazamakuru yavuze ko Zizou uhagarariye Monster Records ariwe wabagurishije iriya ndirimbo.

Bruce Melody ati" Zizou yarambeshye kuko indirimbo twarayiguze [Yanaye mu mutego arijyendera [...] yarambeshye ndasaba imbabaza abantu byababaje."

yakomeje avuga ko ibyabaye bitabaturutseho kuko bakoze igikorwa cyo kugura indirimbo gusa bamara kuyishyira hanze bagasanga indirimbo ifite nyirayo ,aboneraho no gusaba abantu bagura indirimbo ahantu kujya babikora babishyizemo ubwenge kuko nabo bashobora kubaguza ibihangano byabandi.

T-Sean we nyuma yo kuyumva yavuze ko ibyo Bruce Melody na Allion bakoze bidakwiye ndetse bakwiye kumusaba imbabazi kubera uburyo bavogereye igihangano cye , ndetse ko bari bakwiye kumusaba ko bakorana indirimbo mu kimbo cyo kwiyitirira igihangano cye.

Yagize ati “Ntabwo nabyemera Bruce melody na Allion barankopeye[....] bagombaga kunsaba uburenganzira cyangwa tugakorana [Featuring ] niba byanze bahindure title bashyireho (T sean cover) ( Will you marry me by T sean).”

Yasoje abasaba ko bahindura iriye ndirimbo yabo bakavuga ko bayisubiyemo cyangwa akazashaka icyo gukora kubera ko bavogereye igihangano cye.

REBA INDIRIMBO BASHISHUYE:

REBA INDIRIMBO YA BRUCE MELODY NA ALLION

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa