skol
fortebet

Umuhanzi Tekno wavuzweho gufata abakobwa ku ngufu,yasabye Imana guhana abantu bakora yo mahano

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Hamaze iminsi mu bice bitandukanye by’igihugu cya Nigeria haba ibikorwa byo gufata ku ngufu abakobwa bakiri bato ndetse n’abakuze none kuri ubu bimwe mu byamamare byo muri iki gihugu byatangiye kugira icyo bivuga kuri ibi bintu bidashimwa na rubanda.

Sponsored Ad

Umwe mu byamamare byeruye bikavuga ku gikorwa cyo gufata ku ngufu ni umuhanzi ukomeye cyane witwa Tekno Miles, uyu byamurenze maze atabaza Imana yo mu ijuru mu magambo “Imana ijye ihana buri muntu wese ufata umukobwa ku ngufu” aya ni amagambo umuhanzi Tekno Miles yifashishije asaba Imana kuba yatabara abanya Nigeria n’abanyanigeriyakazi bakomeje gufatwa ku ngufu n’abasore n’abagabo bo muri iki gihugu.

Umuhanzi Tekno Miles nawe yagiye avugwaho ibikorwa byo gufata ku ngufu abakobwa bagiye bahurira mu kazi ke, gusa nta na rimwe yigeze ahamwa n’iki cyaha gikomeye byagiye bifatwa nk’ibihuha akomeza kwitwa umwere, ubu amagambo yafashe ibikorwaremezo bya murandasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa