skol
fortebet

Umuhanzi Tom Close yavuze ikintu gikomeye kuri Sebukwe witabye Imana

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi Tom Close akaba n’umuganga wabigeze umwuga yagize icyo avuka kuri Sebukwe akaba ari Papa w’umugore we Ange Tricia Niyonshuti , avuga ko ari gihombo ngikomeye kubura umubyeyi bari basigaranye nk’umuryango

Sponsored Ad

Ku itariki yo ku 12 Mata 2021, nibwo umufasha wa Tom Close Ange Tricia Niyonshuti yanditse iyi nkuru yicamugongo avuga ko umubyeyi we Alexis Mubiligi yitabye Imana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

Ange Tricia yavuze ko gupfusha Papa we aricyo kintu yatinye kuva akiri umwana agira ati’“Icyo natinyaga kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo Papa.”

Mu kiganiro yagiranye na KT Press, Tom Close yavuze ko Sebukwe yishwe na kanseri, kandi ko ari we mubyeyi bombi bari basigaranye.

Ati “Urupfu rwe ruratubabaje kuko ni we mubyeyi wenyine twari dusigaranye. Yazize kanseri. Yari yarabazwe mu ntangiriro za Mutarama 2021 ariko bisa nk’aho ntacyo byatanze.”

Uyu muhanzi yashimye ikipe y’abaganga bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bitaye kuri Sebukwe, by’umwihariko abamubaze.

Tom Close yarushinze na Niyonshuti Ange Tricia mu 2013. Bafitanye abana batatu; Ineza Ella [Imfura], Imena Elan [Ubuheta] na Ellan [Ubuheture].

Abantu batandukanye bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bafashe mu mugongo umuryango wa Tom Close, babifuriza gukomera muri ibi bihe bitoroshye.

Tariki 14 Gashyantare 2021, ku munsi w’abakundana [Saint Valentin], Tricia Ange Niyonshuti yari yagaragaje ko Se ari mu bitaro kandi ko atamerewe neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa