skol
fortebet

Umuhanzi ukomeye muri Kenya wapfuye avuye mu gikorwa cyo gufasha yasigiye agahinda benshi barimo Jaguar na Visi Perezida w’iki gihugu[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Urupfu ni kimwe mu bintu bituma abantu benshi bagira agahinda gakomeye cyane cyane iyo uwatabarutse yari ingirakamaro mu buzima bwawe, intimba uyimarana igihe ikikurimo. Ubu umuhanzi, John De Mathew wazamuye Jaguar muri muzika yakoze impanuka y’Imodoka ahita yitaba Imana.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi John De Mathew yari mu modoka maze aza kugogwa n’ikamyo umwuka ugita umushiramo. John Ng’ang’a uzwi ku izina rya John De Mathew, ni umuririmbyi akaba yari n’umwanditsi w’indirimbo.

Police yo muri Kenya yatangaje mu ijoro, uyu muhanzi yari yitwaye wenyine mu modoka ye mu mujyi wa Nairobi, aza ku gongwa n’ikamyo yari imuri imbere ahita apfa. De Mathew yari avuye mu gikorwa cyo gufasha aho nawe yakigizemo uruhare akanataramira abari bahari.

Visi Perezida wa Kenya Bwana William Ruto ubwo yifurizaga abasigaye gukomera no kwihangana, yagaragaje akababaro gakomeye cyane yatewe n’ururpfu rwa Mathew kuko yarazwiho kuririrmba indirimbo zijyanye n’ubuzima busanzwe abantu babayemo. Uretse injyana y’indirimbo z’uyu mugabo zakundwaga, ngo n’imyandikire y’izi ndirimbo yagaragaragamo ubuhanga bwinshi no kuvuga ku bibazo abantu bahuramo nabyo buri munsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ;Visi Perezida William Ruto yagize ati”De Mathew yari umwanditsi ukomeye cyane w’indirimbo zo muri Kikuyu, kandi akaba yazikoraga mu buryo buvuga ku buzima n’imibereho ya rubanda n’ibyarema umubano n’ubupfura mu bantu, byaba ibijyanye n’ibiyobyabwenge, kuzahura amahoro mu bantu ndetse no kunga ubumwe muri rubanda”

Uyu muhanzi yarafite nibura Album 50 n’indirimbo zisaga 300.yakundanye n’umuhanzi Jaguar cyane ngo dore ko yanamufashije muri muzika ubwo Jaguar yaganaga mu nzira za muzika ya Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa