skol
fortebet

Umuhanzi w’icyamamare ku isi Akon agiye gushyiraho ifaranga rye bwite ngo rizacungura Afurika aho yashyize hanze n’ikirango cyaryo[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Aliaume Damala Badara Thiam wamamaye mu muziki nka ‘Akon’ kuri ubu aravuga ko agiye gushyiraho ifaranga rye rizaba ridafite igihugu na kimwe rishingiyeho, rikazamufasha kwubaka umujyi ukomeye iwabo muri Senegal ndetse ngo rikazanacungura Afrika.

Sponsored Ad

Akon ubwo yari mu iserukiramuco rizwi nka Cannes Lions niho yatangarije ko agiye gushyiraho ifaranga rye bwite rizaba ryitwa ‘Akoin’ rikazatangira gucuruzwa mu byumweru bibiri biri imbere.

Uyu muhanzi usa n’uwateye muzika umugongo akaba ahugiye mu mishinga itandukanye y’iterambere, avuga ko irifaranga rye ‘Akoin’ yizeye ko rizafasha abatuye umugabane wa Afrika muri rusange ndetse rikaza na mushoboza kwubaka umujyi ukomeye yita ‘Wakanda ya nyayo’.

Yagize ati “Ntekereza ko ‘blockchain’ na ‘crypto’ bishobora kuba umucunguzi wa Afurika mu buryo bwinshi kuko bisubiza imbaraga mu baturage ndetse rikagarurira umutekano ibijyanye n’ifaranga kandi bikemerera abaturage kubikoresha mu buryo bwatuma batera imbere ntibyemerere za guverinoma gukora ibintu bizwi bibasubiza hasi.”

Ikirango cy’irifaranga ‘Akoin’.

Akon yirinze kuvuga byinshi ku mikorere ya “Akoin” ariko atangaza ko ibi bikorwa ari kubifashwamo n’abakozi yashyizeho b’inzobere mu by’ikoranabuhanga n’ubukungu bazatuma ifaranga rye bwite yahanze ritangira gukoreshwa.

Uyu muhanzi uheruka no gutangaza ko yifuza kuziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri 2020, yahawe ubutaka bungana na hegitari ibihumbi bibiri na Perezida wa Senegal, Macky Sall. Ubu butaka akaba aribwo azubakaho uyu mujyi uzaba witwa ‘Crypto City’ kuri we avuga ko azaba ari Wakanda ya nyayo [umujyi uzwi muri filime Black Panther].

Ifaranga rikozwe muri ubu buryo Akon agiye azakoresha, rikoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka ‘Blockchain’. Rikoreshwa nta gihugu ashingiyeho kandi ntashobora kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki, ahererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze kuri internet. Mu yandi akoze muri ubu buryo yamenyekanye cyane n’ayitwa ‘Bitcoin’.

Urubuga ruzajya rucururizwaho irifaranga rya AKON.

Uyu ntabwo ariwo mushinga wa mbere Akon azaba akoze mu rwego rwo guteza imbere abatuye ku mugabane wa Africa, yanatangije uwitwa “Akon Lighting Africa,” yitezweho gukura mu mwijima Abanyafurika bagera kuri miliyoni 600 batuye mu bice bitaragezwamo umuriro w’amashanyarazi, bakazahabwa umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa