skol
fortebet

Umuhanzi wa Gospel arashinjwa guhemukira bikomeye umukobwa bari baherutse gusezerana

Yanditswe: Saturday 03, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana witwa Sano Olivier arashinjwa ubuhemu bukomeye n’umukunzi we witwa Uwera Mutangana Carine burimo kugurisha ikibanza bari baraguze.

Sponsored Ad

Uyu muhungu n’umukobwa bari bamaze amezi 3 gusa basezeranye imbere y’amategeko batandukanye ubukwe butabaye kubera ko uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yagurishije ikibanza bari baraguze.

Uwera Carine utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko ibyo kubana n’uyu muhungu yamaze kubyikuramo nyuma y’ubuhemu yamukoreye mu gihe uyu muhanzi Sano Olivier we yatangaje ko yafashe ikiruhuko mu rukundo.

Nkuko iki kinyamakuru cyabitangaje,kopi y’urwandiko rw’ubugure, igaragaza ko Sano Olivier yagurishije ikibanza gifite: 15 m n’ubugari bwa 22 m n’uwitwa Ntakirutimana Djuma. Ikibanza yakigurishije Miliyoni 8 Frw.

Sano Olivier kandi bivugwa anafite amafaranga yari ahuriyeho n’umukunzi we bari kuzakoresha mu bukwe bwabo. Mu ijwi ryujuje agahinda, Cadette yumvikana abwira Sano ko ababajwe n’uko amusezeye ku munota wa nyuma. Yivugira ko yabwiwe na Sano ko badakundana, badashobora kubana ndetse ko n’iyo amurebye abona bataberanye.

Carine yabwiye Sano ko aho azajya hose agomba kujya azirikana ko yamuhemukiye kandi ko yamutesheje umwanya mu gihe cy’imyaka itatu bari bamaranye.

Yagize ati “Ariko nanone uzigaye nibaza ko n’ahandi hose uzajya ugakunda undi mukobwa, uzigaye.

Ujye uryama wigaye ugende wigaye ukore icyo ukora cyose wigaya kuko uri umuhemu, uri umutindi uri umugome nta n’aho utaniye n’abantu [iri jambo ntabwo turivuga mu nkuru]...kuko wishe umutima wanjye.

Nta na kimwe uzigera ugeraho mu buzima bwawe ngo kiguhe amahoro. Yungamo ati "Nta na kimwe uzakora ngo gihabwe umugisha n’ubugome ukoze bungana gutya ngo gihabwe umugisha. None urenze kumpemukira utakaje umwanya wanjye mu myaka itatu yose."

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yaguriye Sano imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Hyundai Sonata ifitwe na bake mu Rwanda gusa mu minsi ishize uyu musore yasibye amafoto yose ari kumwe n’uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga ze.

Sano Olivier na Carine bemera ko bahuriye kuri Facebook baraganira birangira urukundo rwabo rukuze kugeza ubwo bemeranyije kubana gusa byarangiye inzira zabo zibyaye amahari.



Sano arashinjwa guhemukira umukunzi we baherukaga gusezerana agurisha ikibanza bari baraguze

Inkuru ya INYARWANDA.COM

Ibitekerezo

  • arko se nanubu ntabwo abantu bari bamenya n’amategeko abarengera koko?!!!
    ubugure bwemewe ni ubukorewe imbere ya noteri wa leta
    rero baramutse barasezeranye ivangamutungo, Jduma abwirizwa kwihanagura rwose kuko yaba yaraguze umutungo usa n’umujurano birabe ibyuya

    Mana yanjye mbega ubuhemu!!!Imana ni itabare abantu bayo,kuko nkibi bikozwe n’umuntu atakagobye kubikora kuko yitwa ngo arasenga.gusa icyo nabwira uwo mukobwa carine nuko akwiye kwiyakira agategereza uwe kuko Imana yaramugenye kandi Imana nyiri ijuru n’isi izamuha orginal we.humura......turabasengera mama

    Ubwo se.niba story ari true Sano yaba atari imbwa?

    Mr Sano Olivier agomba kuba azi amategeko y’iyobokamana ariko lois du code civil akayirengagiza, pause mu rukundo ni kawaida ariko pause aha ntiyarakiri mu rukundo simple nkuko abivuga, ahubwo yamaze gufata engagement kuko yari yaramaze kubisinyira imbere y’amategeko ko agiye kubana nk’umugore n’umugabo n’uyu mukobwa abwo rero gutandukana ntibikiri SMS ahubwo no muri état civil kandi hakerekana ibimenyetso bihamye si non byaba ari gukinisha itegeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa