Umuhanzi wo muri Uganda yagejeje Perezida Museveni mu Butabera

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 12 March 2019 Yasuwe: 3484

Richard Kawesa, Umuhanzi w’Umunya-Uganda akaba n’umwanditsi w’indirimbo, yamaze kurega Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu rukiko rw’ubucuruzi amushinja kumwibira indirimbo(kuyiyitirira).

Nk’uko bigaragara mu kirego Kawesa yamaze kugeza mu rukiko binyuze mu munyamategeko we, yavuze ko ari we waririmbye akanatunganya indirimbo yitwa “Another Rap” Perezida Museveni yiyitiriye. Perezida wa Uganda yakoresheje iyi ndirimbo muri 2010 ubwo yiyamamarizaga kuyobora Uganda, birangira umwitiriwe burundu.

Cyakora cyo Kawesa avuga ko atunganya iriya ndirimbo yakoreshejemo amagambo y’ikinyankole ari mu ijambo Museveni yavuze ku wa 9 Ukwakira 2010.

Kawesa ashinja Perezida Museveni gutwara no kwiyandikaho igihangano cye nyamara nta burenganzira yabimwakiye. Uyu muhanzi yanareze urwego rwa Uganda rushinzwe iyandikwa ry’imitungo ku kuba rwaranditse iriya ndirimbo iri mu njyana ya Hip-Hop kuri Perezida Museveni rutabanje gushishoza.

Richard Kawesa avuga ko yifuza ko perezida Museveni yerura, akemera ko yishe itegeko rigenga ububasha umuhanzi afite ku gihangano cye bityo amakosa yakoze akanayishyurira amafaranga ahagije ngo kuko iriya ndirimbo yamamaye muri Uganda ndetse no hanze yayo.

Muri rusange uriya muhanzi avuga ko yifuza ko Perezida Museveni amuha indishyi y’angana na Miliyari eshanu n’igice z’Amashiringi ya Uganda angana n’asaga miliyoni 137 z’Amanyarwanda.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kanye West yiyemeje guhuza murumuna w’umugore we n’umugabo w’icyamamare...

Umuraperi Kanye West arashaka gufasha murumukazi we witwa Khloe Kardashian...
16 September 2019 Yasuwe: 1826 0

Reba umusore watoranyijwe guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryo guhatanira...

Umusore usanzwe amenyereweho kumurika imideli uzwi ku izina rya Twagira...
16 September 2019 Yasuwe: 3360 0

Umugore wa John Legend yandagaje Donald Trump wamwise umushizi...

Umugore wa John Legend witwa Chrissy Teigen yavuze ko yishimiye ko perezida...
14 September 2019 Yasuwe: 3305 0

Tanasha Na Mushiki wa Diamond ntibavuga rumwe ku mwana yabyaye

Mushiki w’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Paltnumz yatangaje ko umukunzi...
14 September 2019 Yasuwe: 8579 0

Miss Vanessa wamamaye muri Miss Rwanda 2015 yambitswe impeta n’umuherwe...

Umukobwa witwa Uwase Vanessa Raissa wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda...
14 September 2019 Yasuwe: 4960 0

Tanasha yavuze ku ifoto y’umwana Diamond aherutse gushyira hanze

Umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umugore w’icyamamare mu muziki Tanasha Donna...
13 September 2019 Yasuwe: 5670 0