skol
fortebet

Umuhanzi wo muri Wasafi urimo gukorana indirimbo na Meddy yamenyekanye

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Mbosso ufashwa na Wasafi Records.

Sponsored Ad

Umuhanzi Meddy kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania mu bikorwa bitandukanye birimo kwagura umuziki we ,nyuma y’iminsi havugwa ko ari gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Wasafi kuri ubu byamenyekanye ko ari gukorana indirimbo n’umuhanzi Mbosso ufashwa n’iyi nzu ihagarariwe na Diamond.

Ibi bije nyuma yaho mu minsi ishize hanze hasakaye amashusho agaragaza uyu muhanzi ari kumwe na Diamond bivugwa ko ari umwe mu bahanzi bari gukorana nubwo ntagihamya yari ihari gusa amakuru yizewe agera k’UMURYANGO nuko uyu muhanzi kuri ubu ari gukorana indirimbo n’umuhanzi Mbosso aho iyi ndirimbo iri gukora na Producer Bob Pro kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania.

Mu mashusho yashyizwe kuri instagram Meddy yagaragaye ari kumwe n’uyu muhanzi mu cyumba gitunganya indirimbo ndetse na Producer Bob Pro uzakora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

Mbosso umwe mu bahanzi bakunzwe muri Tanzania nyuma yo kumenyekana mu ndirimbo zirimo Nadekezwa ,Hodari ndetse na Kwangwaru kuri ubu niwe mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo ze ahanini zishingiye ku nkundo ndetse n’ubuzima bwa buri munsi ndetse akaba ari umwe mu bahanzi batanga ikizere cy’ejo heza hazaza aho gukorana indirimbo na Meddy bishobora kuzamura umuziki w’uRwanda kuyindi ntera wari usanzweho.

Mu kiganiro Meddy aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Tanzania yavuze ko ashaka gukorana indirimbo n’bamwe mu bahanzi bakunzwe barimo Davido ,Tiwa Savage,Wizkid ndetse na Patoranking ndetse ko we yatangiye kugirana ibiganiro n’abashinzwe kugenzura ibikorwa bye by’umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa