skol
fortebet

Akothee yahishuye ibizazane bikomeye yanyuzemo mu maboko y’umugabo w’umuzungu babyaranye[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 11, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi wo muri Kenya Akothee (Esther Akoth) yavuze ku mibabaro n’agahinda yanyuzemo mu maboko y’umugabo w’umuzungu babyaranye umwana we wa mbere, nubwo icyo gihe abandi bagore bari bamufitiye ishyari ryo kuba akundana n’umuzungu.

Sponsored Ad

Nk’uko nyina w’abana batanu Esther Akoth abivuga, nta n’umwe muri abo bagore wari uzi ibibazo yanyuragamo bucece mu mibanire ye n’uwo mugabo w’umuzungu..

Akothee yatangaje ko atwite amezi atandatu, se w’umwana we yanaga ari mu rugo gake gashoboka. Yageraga mu rugo saa munani za mu gitondo (2am) rimwe na rimwe akava mu rugo saa tanu z’ijoro (11pm) avuga ko asohotse agiye kunywa kamwe.

Umunsi umwe nibwo Akothee yahisemo gukurikira imodoka ye ubwo yavugaga ko agiye mu kabari gufata kamwe ahandi hantu, maze abona ahubwo yari yigiriye kureba umugore wundi yajyaga kureba i Mtwapa hafi buri joro. Esther Akoth yagize ati:

Abagore bangiriye ishyari nyuma yuko nkundanye na papa Ojwang, Ntabwo bigeze bamenya amajoro menshi ntasinzira ndi njyenyine nagize, nifuzaga cyane ko yamfata akaboko mu gihe twabaga tugiye guhaha muri Nakumat, umwana wanjye yagendaga metero 10 uvuye kuri se. , papa w’umuhungu wanjye ntabwo yabaga mu rugo, Yageraga murugo @ 2.00 am, na nyuma yuko narwanaga no kumutekera nkanamuha JB, kenshi yagendaga saa tanu z’ijoro (11h00pm) avuga ko agiye kunywera muri Safari Inn, niga yanjye akarangiriza muri Kasorina, nyuma akagaruka mu rugo saa munani za mugitondo. Umunsi umwe, nahisemo gukurikira imodoka ye, (yari atwaye imodoka yanjye namuhaye) ageze muri mtwapa, yaparitse imodoka muri Vichochoro, sinabashije kumenya neza inzu yinjiyemo, nibwiraga ko ari umukobwa umwe yahoraga avuga, witwa “Amore” ariko bari benshi ku buryo ntamenya uwo 🙄 , Natakaje ibyiringiro nsubira mu rugo kuko byari biteye ubwoba kuguma gupakira aho gusa kandi nari ntwite amezi 6.

Ubwoumuzungu papa w’umwana wanjye yagarukaga mu rugo saa kumi n’imwe za mugitondo, yahishe ikintu munsi ya matela, nyuma uyu muririmbyi aza kumenya ko ari udukingirizo.

Akothee avuga ko ntacyo yashoboraga gukora kubera ko nta mbaraga yari afite kandi yatinyaga kumubura kuko yamukundaga cyane. Icyo yashoboraga gukora kwari ukurira gusa. Ati:

Nasubiye mu rugo n’ururimi rwumye kandi numiwe, ijosi rirerire n’inda irimo ubusa 🚫, hanyuma aza gutaha mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo, numva ahishe ikintu munsi y’igitanda cyacu,” wararararara ” cyumvikanaga nk’udukingirizo, nuko mugitondo maze kubyuka, mubwira ko nkeneye ikotomoni ye kugirango nkuremo amafaranga yo kugura ibintu byo gukoresha mu rugo, kubera ko we yaryaga akanaryama yo! Byari Ikinyoma, nashakaga kujya munsi ya matelas aho ikotomoni ye yari iri mu rwego rwo kwemeza ubwoba bwanjye.Nuko antungira agatoki aho yari iri, mbona umwanya wo kwemeza ubwoba nari mfite. Boom twari udukingirizo twasigaye mu gikorwa cyabanje yari avuyemo 💔💔💔💔💔💔💔 Nahise numva noneho umwana arimo asunika ashaka gusohoka 🙄, nashakaga kumukubita 🙄, nibuka ko nta mbaraga mfite kandi ntwite 😭, natinyaga kandi ko ashobora kunsiga burundu 😭😭 Namukunze cyane ku buryo nariraga nyuma ndgashakisha imbaraga zo gukomeza 😭😭😭, kwiruka ku umugabo ku bw’urukundo no kwitabwaho byarangiranye na we 🚫 None ubu ndakoresha neza izo mbaraga kugirango ndwanire kubona umuceri wo mu mihango yo gushyingura n’ubukwe 🙆🙆, kuruta kurwanira Umugabo. Sinakongera kwemera kubana n’abagabo bose batuma ndara amajoro ntasinziriye, nta n’ubwo nawe yashatse ko dukomezanya 🤣🤣🤣, Tekereza nza kwiyahura 🤣🤣🤣🤣.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa