skol
fortebet

Umuhanzikazi Akothee yasobanuye uburyo ubusazi bwa Mama we bwamugejeje k’ukwamamara

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Esther Akoth wamamaye nka Akothee yasobanuriye abafana be uko igitsure cya Mama we umubyara cyamufashije kuba umuntu ariwe uyu munsi nk’umuhanzikazi uzwi muri Kenya ndetse no hanze yayo ku buryo yabaye mpuzamahanga.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi yavuze uko yabonaga imyitwarire ya nyina nk’ubusazi ariko bwamufashije kugera kuri byinshi yamaze kugeraho muri iyi minsi “Mama wanjye mubona nk’ikitekegererezo muri byose, gusa yavugaga nk’umugore w’umusazi cyane”, ndetse aha yanavugaga ko uburyo amezemo muri iyi minsi yose ndetse n’uko ateye kose abikesha imyitwarire n’ibyo yatojwe na nyina byose akiri muto cyane.

Yavuze ko nyina umubyara yajyaga amukomangira kugirango amubyutse kare ajye mu kazi kuko yamubyutsaga buri gihe saa kumi n’imwe za mu gitondo, ndetse ko no kuba yaragiraga ibintu byinshi amubuza gukora byagendaga bimufasha kugera ku buhangage ariho kugeza ubu.

Akothee ni umuhanzikazi ufite abana batanu ndetse ubu aba wenyine kuko nta mugabo afite, mu minsi ishize yumvikanye mu burakari bukabije ashakisha umunya Nigeria yavugaga ko yamututse avuga ko abahanzi bose bo muri Nigeria bamurusha ubwamamare ndetse ari munsi yabo, yamushakaga kugirango amuhe ubutumwa kuko urukuta yari yatangiyeho ubutumwa yahise arusiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa