skol
fortebet

Umuhanzikazi Alicia Keys n’umugabo we baciye ibintu kubera amafoto bashyize hanze bari gusomanira muri piscine [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Alicia Keys ufite impano yo kumenya gucuranga ibikoresho bitandukanye bya muzika yasomanye n’umugabo we Swizz Beatz biratinda ubwo bari basohokanye mu mpera z’icyumweru gishize bari kwizihiza imyaka 9 bamaze babana.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi abinyujije kuri Instagram ye yashimagije uyu mugabo we usanzwe atunganya indirimbo akoresheje amagambo aryohereye cyane.

Yagize ati “Ndarahira ko ndi mu rukundo rudasanzwe nawe.Uri byose,uri inshuti magara,umukunzi wanjye,uwo ndusangira ibitekerezo n’ubuzima,umuyobozi wanjye nkunda,uwuzuza inzozi zanjye,umufana wanjye w’imena.Navuga ibirenze 100.Narahiriwe kuba mu rukundo nawe.Isabukuru nziza mwami wanjye,ndi kumva imbaraga z’urukundo muri njye.”

Uretse uyu mugore,umugabo we Swizz Beatz nawe yamusubije amagambo y’urukundo amutaka cyane ko urukundo rwe rutuma yumva akiri umwana nubwo bafitanye abana babiri.Yamushimiye kandi kuba yaramubereye umugore mwiza mu myaka 9 bamaze babana.

Alicia Keys yamenyekanye mu ndirimbo nka No one,Fallin n’izindi mu gihe na Swizz Beatz ari n’umuhanzi ndetse mu mwaka ushize yashyize hanze Album.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa