skol
fortebet

Umuhanzikazi Fille ararira ayo kwarikwa nyuma yo gutandukana n’umukunzi we

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni ari mu gahinda kenshi bikekwako yaba yatewe n’umukunzi we , Edwin Katamba uzwi nka MC Kats.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe instagram, Fille yashyize hanze ifoto iriho umugore urira ayo kwarika, iherekejwe n’ubutumwa budacira akari urutega abagabo avuga ko bose ari kimwe.

Mu rurimi rw’Ikigande ruvanze n’Icyongereza yagize ati “ Abagabo bose murasa, muri bamwe. Sinzi impamvu muri babi. Uba ushaka kugora icyo ushaka cyose njyewe ugatuma ndira. Iya mbere Ukwakira (ashyiraho imitima)”

Abakurikiranira hafi iby’urukundo rwa Fille na MC Kats bavuga aya marira yaba afitanye isano n’ibyo Kats yashyize ku mugaragaro ku rubuga rwa instagram ku mugoroba wo kuwa 26 Nzeri 2028 asa n’aho hari uwo arimo gucyurira anitaka cyane.

Yagize ati” Mpora nsinda kuko uwo menyanye na we wese mba narigeze kumubona atsinda cyangwa nkabereka icyerekezo cya nyacyo gituma batsinda. Ukwiriye kureka abandi bagatsinda kabone n’iyo wowe cyaba atari igihe cyawe cyo gutsinda.

Fille ni umuhanzikazi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Uganda akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Double trouble,Olle, Hallo yakoranye na Bruce Melody ndetse n’izindi nyinshi zatumye uyu muhanzikazi amenyekana haba mu karere no mu Rwanda.

Fille na MC Kats bamaranye igihe kinini babana ndetse babyaranye n’abana gusa akenshi bumvikana mu bitangazamakuru buri umwe ashinja undi kumwanduza agakoko gatera SIDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa