Umuhanzikazi Linah yatangaje ko adashobora kurongorwa n’umugabo udafite amafaranga
Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018
Linah uri mu bakunzwe muri Tanzania yavuze adashobora kwiteza ibibazo byo kurongorwa n’umugabo udafite amafaranga.
Umuhanzikazikazi Linah ukunzwe mu gihugu cya Tanzania kubera ikimero n’ubwiza bwe yavuze ko kuri ubu ntagahunda yo gushaka umukunzi afite kuko adashaka kwiteza ibibazo by’ubukungu bitewe n’igihe tugezemo aho buri kimwe cyose nyenerwa gisaba kwikora mu ikofi ukakigura.
Yagize ati “Sinkunda kubeshya pe,umugabo udafite amafaranga sinshobora kubana nawe,none twabaho gute? Nkunda umugabo ushobora gutunga urugo niyo twajya duhuriza hamwe ibyo twasaruye,none ubwo umugabo udafite amafaranga yaba ajyahe?”
Abajijwe igihe ateganya kuba yashakira umukunzi yasubije ko mu gihe abonye umugabo muremure wirabura ugaragara neza ufite akazi keza gahemba amafaranga agaragara ndetse ufite buri kimwe nyenerwa ko ashobora gukundana nawe ndetse bakibanira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *